Ibyemeranyijweho mu nama yahuje inzego z’ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Kanama 2020 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi, zahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi, bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano byakunze kurangwa hagati yabyo.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’u Burundi hari Col Erneste Musaba. Umuhuza mu biganiro yari Col Leon Mahoungou ukuriye itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byabereye mu muhezo, gusa mbere y’uko bitangira Brig. Gen. Nyakarundi yagaragaje u Rwanda rutewe impungenge n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu Burundi ikinjira ku butaka bwarwo, igahungabanya umutekano, aho yatanze urugero rwa CNRD-FLN ibarizwa mu ishyamba rya Kibira.

Col Mahoungou yavuze ko hashize iminsi ku mipaka y’ibi bihugu byombi habera ibitero byaguyemo n’ubuzima bw’abantu, ari nayo mpamvu y’ibi biganiro.

Ntabwo itangazamakuru ryigeze rihabwa imyanzuro y’ibyavuye mu nama mu buryo bwanditse gusa Col Mahoungou yasobanuye ko ibi biganiro byanzuye ko inzego z’ubutasi hagati y’ibihugu zongera imikoranire no guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.

Ati “Ibyemeranyijweho muri iyi nama, ni uko ibihugu byombi bigomba kugira ubushake bwo kugarura uburyo bwo guhana amakuru hagati y’inzego zombi z’ubutasi. Hanyuma mu gihe bakeneye inama, [inzego z’ubutasi] zishobora kwiyambaza Abagaba Bakuru b’Ingabo, ku buryo guhera ubu zajya zihanahana amakuru mu gihe hari ikibazo kibaye ku mupaka.”

Col Mahoungou yavuze ko muri iki gihe abakuru b’ibihugu byombi bafite ubushake bwo kugarura umubano mwiza, kuko bashyize imbere ibiganiro byubaka.

Ati “Ndatekereza ko ubu ibintu biri guhinduka, twabonye ko abakuru b’ibihugu byombi bafite ubushake bwo kuganira bagashaka ibisubizo, hanyuma umubano mwiza wari uhari mbere ukagaruka, ku buryo abantu batuye ku mipaka ihuriweho babaho neza.”

Nawe yagarutse ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu by’umwihariko u Rwanda, avuga ko igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage n’iterambere ry’ibihugu.

Ati “[Hari ubushake bwo] kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro yangiza imibereho myiza y’abaturage ku buryo bakora ubucuruzi ndetse bakisanzura mu rujya n’uruza ku mipaka. Ni yo mpamvu nka EJVM muri gahunda yacu yo kuzahura ubwizerane hagati y’ibihugu, twiyemeza kureba icyo twakora kugira ngo tuzahure umubano w’ibi bihugu byombi.

Yavuze ko ibibazo hagati y’ibihugu bidashobora gukemuka mu gihe impande zose zirebwa zidahuriye mu biganiro, ari nayo mpamvu habayeho gusasa inzobe hakarebwa ibibazo bibangamiye buri ruhande, kugira ngo u Rwanda n’u Burundi bisubirane umubano mwiza.

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwiganjemo urukoresha imbuga nkoranyambaga ku wa 10 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’u Burundi, mu gihe ubuyobozi bushya muri icyo gihugu bwaba bwifuza gusubukura umubano.

Yagize ati “Ubundi tubwirizwa ko abantu bakwiye kuba babana bagahahirana, ibindi byo kutumvikana bikagira uko birangira. Nicyo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, ari Perezida Ndayishimiye n’abo afatanyije nabo kuyobora.”

Ibi biganiro bibaye nyuma y’ukwezi abantu bagera ku 100 bitwaje intwaro zirimo n’inini baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Abarwanyi bane muri abo barishwe mu gihe bagenzi babo nyuma yo kuraswa bahise berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Amakuru yatangajwe mu Burundi avuga ko abagabye icyo gitero bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira muri komini za Bukinanyana na Mabayi. Ni ishyamba ry’inzitane rifatanye na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda.

Bajya kugaba igitero ngo babanje guhurira ku Gihisi, ndetse ubwo bari basubijwe inyuma niho bongeye guhurira, barimo abarwanyi babiri bakomeretse cyane bajya kuvurwa bari mu modoka y’igisirikare cy’u Burundi,”bafata umuhanda wa Ndora- Bubanza mu Burundi”.

Uretse ibyo, hari ibindi bitero byagiye bigabwa muri Nyaruguru mu murenge wa Nyabimata, byishe abaturage ndetse bitwika imodoka, binasahura abaturage. Ni ibitero birimo ibyagabwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, wari ufite Nsabimana Callixte “Sankara” nk’umuvugizi.

Ibyo byose byuzuza amakuru ahamya ko mu Burundi hari ibikorwa bikomeye by’imitwe ya FDLR, FLN na RNC, aho nko mu bantu 32 bari kuburana imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gusirikare ku byaha birimo kurema imitwe y’ingabo itemewe no kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, hafi ya bose binjiye mu mitwe yitwaje intwaro banyuze mu Burundi, kandi bahabwa ubufasha n’abarimo abayobozi bakuru ba girisikare, barimo Colonel Ignace Sibomana, Chief J2 (ushinzwe ubutasi mu ngabo) mu Burundi.

Mu buhamya bwakomeje gutangwa n’abafatiwe muri iyo mitwe, ni uko Uganda yakomeje kuba nk’icyicaro cyinjirizwamo abashaka kujya muri iyo mitwe igamije gutera u Rwanda, mu gihe u Burundi bwabaye irembo ribageza mu mashyamba ya Congo n’ahantu ho kunogereza imigambi cyangwa kwinyagamburira igihe mu mashyamba byanze, icyo bite "withdraw route" mu Cyongereza.

Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu
Umuhuza mu biganiro yari Col Leon Mahoungou ukuriye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM
Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda; Col Leon Mahoungou uyobora EJVM na Col Erneste Musaba ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Burundi ubwo bafataga ifoto y’urwibutso mbere y’ibiganiro
Ibi biganiro bibaye mu gihe hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati y'ibihugu
Col Leon Mahoungou ukuriye Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM wari umuhuza mu biganiro aganira n'itangazamakuru
Col Mahoungou yavuze ko ibiganiro byateguwe nyuma y'ibitero byaguyemo ubuzima bw’abantu ku mipaka y’ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .