00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyateye Umujyi wa Huye kugwingira mu mboni z’ubuyobozi bw’Akarere

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 April 2025 saa 10:12
Yasuwe :

Umujyi wa Huye uri mu yunganira Kigali, amateka yawo avuga ko wahoze witwa Astrida mu gihe cy’ubukoloni, nyuma ukitwa Butare. Uyu mujyi umaze imyaka isaga 100, uri mu mijyi imaze imyaka myinshi nka Kigali na Nyanza.

Uyu mujyi wanyuze mu nzira z’inzitane zawubujije kugimbuka ku kigero nk’icy’indi mijyi, kubera amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Jenoside i Butare yahitanye benshi barimo abacuruzi, abakozi ba Leta ndetse n’abanyamahanga nk’Abarabu n’Abagereki bawubagamo bahise bazinukwa u Rwanda bisubirira iwabo.

Mu myaka yakurikiyeho Huye yashegeshwe no kuvamo ibigo byinshi bya Leta, ifungwa ry’igice cy’ubucuruzi kizwi nko mu Cyarabu n’Ikizungu.

Mu nama yahurije hamwe abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umujyi wa Huye, ku wa 24 Mata 2025, yateguwe n’Ikigo gikora Ubushakashatsi n’Isesengura kuri Politiki (IPAR-Rwanda), Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yagaragaje imbogamizi eshatu z’ingenzi zatumye Umujyi wa Huye ugwingira mu myaka 15 ishize.

Visi Meya Kamana, agaragaza kwimuka kw’ibigo bikomeye nka IRST, Kaminuza y’u Rwanda n’Ingoro y’Umurage y’u Rwanda, byatumye ababikoreraga bahina akaboko mu bikorwa by’iterambere i Huye.

Ati ‘‘Igenda ry’ibi bigo ryateye imbogamizi kuko abaturage, abakozi n’abafatanyabikorwa babyo, abenshi bari abanyamishahara bashoboraga guhembwa bakubaka, bagakemura nk’ibibazo by’amacumbi y’abanyeshuri ba kaminuza dufite. Gusa ubu turashima ko bigenda bigaruka nubwo bitaraza byose.’’

Visi Meya Kamana yagaragaje uburyo hari igihe Umujyi wa Huye wamaze imyaka umunani igice kinini cyakorerwagamo ubucuruzi kizwi nko mu Cyarabu n’Ikizungu, byarafunzwe.

Ati “Ibyo byadindije umujyi kuko hari n’abacuruzi bimutse, maze bwa bushobozi bwabo babujyana mu yindi mijyi nko mu mujyi wa Kigali. Izo rero na zo ni imbaraga twabuze zatumye iterambere ry’umujyi rigwingira.”

Ubushobozi bw’abaturage budahuye n’ibyo umujyi ushaka

Kamana avuga ko rimwe na rimwe uko ubushobozi bw’abaturage bungana bitajyana n’ibyifuzo by’Akarere mu iterambere ngo bafashe mu kwihutisha iterambere.

Avuga ko nko kubijyane no gutura mu buryo bukwiye n’ibindi bikorwa bishamikiye ku by’abaturage bakora nk’ubucuruzi n’ibindi byose iyo abaturage bafite ubushobozi bihita byihuta.

Gusa ariko, Kamana ashima icyerekezo cyiza cy’umujyi wa Huye n’uburyo hari inyunganizi Leta itanga, igahindura isura y’umujyi irimo imihanda ya kaburimbo yubatswe henshi mu mirenge iri mu mbago z’umujyi nka Mbazi, Huye (mu cyanya cy’inganda), Mukura, Ngoma na Tumba ahamaze gukorwa ibirometero bisaga 18.

Ubuyobozi bw’Akarere bushima kandi uruhare rw’abikorera batanze umusanzu mu kubaka ibikorwaremezo birimo amasoko agezweho nk’irya Huye, Rwabayanga, Rango, amashuri n’ibindi.

Mu myaka mike ishize wasangaga amazu menshi mu mujyi wa Huye cyane cyane ahitwa mu Cyarabu harabaye amatongo, ibivugwa ko byadindije umujyi
Imihanda ikomeje kubakwa mu Mujyi wa Huye kugira ngo abawutuye bakomeze basirimuke
Intare Business Centre yubatse mu Mujyi wa Huye na yo iri mu bikorwa bitari ibya Leta byafashije mu kuzamura isura y'umujyi
Icyarabu cyo mu minsi ishize cyari giteye agahinda
Abikorera bagiye bagira uruhare mu kuzahura umujyi wa Huye. Iri ni isoko rya Rango
Gare ya Huye na yo yubatswe n'abikorera
Umuhanda wa ADEPR Taba-GS Butare Catholique mu Murenge wa Ngoma na wo uri mu yarimbishije umujyi wa Huye
Itafari ry'abikorera mu iterambere rya Huye ni ntagereranywa. Aha ni ku isoko rikuru rya Huye hateganye n'inyubako yo kwa Semuhungu, zose z'abikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .