00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze umunsi wa mbere wa Perezida Kagame mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Perezida Kagame ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kuba ku nshuro ya 77.

Iyi nama yatangiye ku mugaragaro ku wa 13 Nzeri, iri kurebera hamwe icyakorwa ngo Isi ive mu bihe bigoye irimo byaturutse ku cyorezo cya Covid-19 n’Intambara iri kubera muri Ukraine.

Mu zindi ngingo zigomba kuganirwaho muri iyi nama harimo n’ijyanye n’imihindagurikiye y’ibihe, ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu n’ibindi bibangamiye ubukungu bw’Isi muri rusange.

Umukuru w’Igihugu ari i New York kuva ku wa 16 Nzeri gusa ku wa 18 Nzeri yagiye i Londres mu muhango wo gutabariza Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Mu nama Perezida Kagame yitabiriye i New York, harimo imwe yiga ku kibazo cy’ibiribwa gihangayikishije Isi.

Mu mafoto: Reba bimwe mu bikorwa by’ingenzi by’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Amerika

Perezida Kagame yasubiye i New York nyuma yo kwitabira umuhango wo gutabariza Umwamikazi w'u Bwongereza
Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau, aramukanya na Perezida Kagame
Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, baganira na Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika mu Muryango w'Abibumbye
Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, aganira na Perezida Kagame
Ni inama iri kuba ku nshuro ya 77 aho byitezwe ko na Perezida Kagame aza kugeza ijambo ku bayitabiriye
Perezida Kagame na Biruta baganira na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
U Rwanda ni igihugu cyiyemeje gufatanya n'Umuryango w'Abibumbye mu bikorwa bigamije iterambere
Umukuru w'Igihugu akomera amashyi abari bamaze gutanga ibitekerezo mu nama yiga ku bijyanye n'ibiribwa
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Charles Michel uyobora Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi
Umukuru w'Igihugu yagiranye ibiganiro na Mats Granryd uyobora GSMA, Ikigo Mpuzamahanga gitanga serivisi z'itumanaho rya telefoni giteganya gukorera inama i Kigali mu minsi iri imbere
Imyanya y'u Rwanda iba yateguwe nka kimwe mu bihugu by'ibinyamuryango
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken
Charles Michel ageza ijambo ku bari bitabiriye inama yiga ku bijyanye n'ikibazo cy'ibiribwa ku Isi
Perezida Macky Sall wa Senegal ni umwe mu bakuru b'ibihugu batanze ibiganiro mu nama ijyanye n'ikibazo cy'ibiribwa

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .