00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyaranze umunsi wa kabiri w’imurikabikorwa ry’ubukerarugendo u Rwanda ruhagarariwemo i Cannes (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 07:11
Yasuwe :

U Rwanda nicyo gihugu cya Afurika kimaze kwitabira iri murikabikorwa inshuro eshatu, aho rukomeje kugaragaza ibyiza nyaburanga ndetse n’amahirwe y’ishoramari aboneka mu rwego rw’ubukerarugendo.

Ku munsi wa kabiri, Ndandali Philbert uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yamurikiye abanyamakuru n’abikorera mu bukerarugendo, ibyiza bitatse u Rwanda yifashishije ikoranabuhanga.

Mu byo yaberetse harimo amaparike, amahoteli, ahantu nyaburanga n’ibindi ndetse aboneraho no kugaragaza uburyo u Rwanda rwiteguye kwakira ba mukerarugendo, muri ibi bihe bitoroshye Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ndandali yagaragaje ko hari ingamba zashyizweho kugira ngo ba mukerarugendo basure igihugu kandi bumva batekanye, badafite ubwoba bwo kwandura Covid-19.

Abanyarwanda bagiye kumurika ibikorwa byabo i Cannes bahawe umwanya wo kugaragaza ibigo byabo na serivise bitanga mu bukerarugendo hagamijwe gukangurira abahagarariye ibyo bigo mpuzamahanga kohereza ba mu kerarugendo mu Rwanda.

Hanatanzwe umwanya wo kubazwa ibibazo no kuganira n’abitabiriye bo mu bindi bihugu, bahanahana imyirondoro izabafasha gutangira kugirana imikoranire.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, habaye ibiganiro byihariye n’abanyamakuru bakora byimbitse ku bukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi.

Iri murikabikorwa ry’ubukerarugendo bita International Luxury Travel Market (ILTM) ryatangiye tariki 6 Ukuboza, rikazarangira ku tariki 9 Ukuboza 2021.

Abamurika bahuriye mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa birimo Festival du Film de Cannes ikabera ahitwa ‘Palais des Festivals’.

RDB ari nayo ifite ubukerarugendo mu nshingano,niyo ihagarariye u Rwanda n’abagurisha serivisi z’ubukerarugendo bigenga.

Abikorera bagiye kumurika ibikorwa byabo i Cannes barimo Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa.

Hari kandi Yves Shirimpumu uhagarariye Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours na David Rutikanga uhagarariye Songa Africa, Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys.

Abandi bari mu Mujyi wa Cannes barimo Michael Anderson uhagarariye Uberluxe safaris, Morgane Bechet uhagarariye Mapendano Voyages, Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris na Robert Gakimbiri uhagarariye Primate Safaris.

Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kumenyana
Benshi baje kwihera ijisho ngo bamenye ibyo bashobora gusura mu Rwanda
Abanyarwanda bagaragaje ibyiza bitandukanye bigize igihugu cyabo
Bashimishijwe no kumenya amakuru y'ubukerarugendo bwo mu Rwanda
U Rwanda rumaze kwitabir iri murikabikorwa inshuro eshatu, ibumoso ni Aimable Rutagarama uyobora Palast Tours & travels, Manzi Kayihura uyobora Thousand Hills Africa
Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe byinshi k'u Rwanda
Aho u Rwanda ruri kumurikira ibyiza byarwo hari ikirango cya Visit Rwanda
Abenshi mu bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bafite inyota yo gusura u Rwanda
Uyu munsi waranzwe no gusobanura ibyiza nyaburanga biri mu Rwanda
Abanyarwanda babona iri murikabikorwa nk'amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora
Bagize amahirwe yo kuganira n'abantu batandukanye
Eugène Nshimiyimana uhagarariye Africa Journeys ni umwe mu Banyarwanda bari kwerekana ibyo bakora
David Rutikanga uhagarariye Songa Africa amurika ibyo bakora
Chantal Uwase Kabagambe uhagarariye Eco Community Tours yeretse abitabiriye iki gikorwa ibyo bakora
Kevin James uhagarariye Volcanoes Safaris
Aimable Rutagarama ayobora Palast Tours & travels nayo yitabiriye iri murikabikorwa
Philibert Ndandali uhagarariye RDB muri iki gikorwa yitabiriye uyu muhango
Bishimiye kumenya byinshi k'u Rwanda
Abanyamakuru b’inzobere mu bukerarugendo bahuye n’abahagarariye ibihugu bari muri ILTM i Cannes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .