00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyangombwa by’ubutaka bigiye kujya bitangirwa ku ikoranabuhanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 02:05
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka bwatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza ibyangombwa by’ubutaka bizajya bitangirwa ku ikoranabuhanga ku mpamvu zo kugabanya ibyago byo kubitakaza no kugabanya umwanya n’ikiguzi byatarwaga mu kubishaka.

Ni serivisi ubusazwe zatangwaga nyir’ubutaka ahawe impapuro ku buryo byashoboraga gutakara mu buryo bworoshye cyangwa se kwangirika mu bundi buryo, kongera kubibona bikaba imbogamizi kuri nyirabyo bijyanye n’inzira bicamo kugira ngo byongere bibonwe.

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe gutanga serivisi z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imikoreshereze y’ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imicungire y’ubutaka (RLMUA), Nishimwe Marie Grace yabwiye RBA ko basuzumye ibibazo byose byaterwaga no guhabwa ibyagombwa mu ntoki bituma bashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga nk’igisubizo.

Ati "Twarebye izo mbogamizi zose ziterwa no kubaha ibyagombwa mpapuro tubona ko niba turi kwimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi (...) kuki umuturage atabona icyangombwa cye cy’ubutaka kuri telefoni!"

"Turi kureba ko mu Ugushyingo twatangira kubukoresha aho kugira ngo umuturage abone icyangombwa cy’igipapuro abe yabona icyangombwa cyo ku ikoranabuhanga ashobora kugaragaza na banki ikaba ibizi."

Uretse korohereza abagenerwabikorwa bashaka serivisi z’ubutaka, ubu buryo bwo gushakira ibyangombwa ku ikoranabuhanga bwitezweho kandi koroshya akazi ku bakozi batanga izi serivisi nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Mérard abihamya.

Ati "Kizatanga umusaruro ugaragara kuko igihe habagaho uburyo bwo guhererekanya ubutaka bikabera imbere ya noteri (notaire), hakabaho n’abajya kubikora muri sisitemu (système), n’ibindi, ibyo ni byo abaturage mu gihe bazaba basaba serivisi bazaba bashobora no kubyikorera"

Guhera mu mwaka wa 2009 ubwo hatangiraga igikorwa cyo kubarura no kwandika ubutaka, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bw’imicungire y’ubutaka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga aho amakuru yose yerekeye ubutaka abitse, ubwo buryo bukanafasha mu koroshya serivisi zinyuranye zijyanye n’ubutaka

Kuri ubu ibyangombwa by'ubutaka bigiye kujya bitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .