Ibyangijwe ku bw’inyungu hagashira iminsi 120 bitarishyurwa bizajya bibarirwa ku biciro bigezweho

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), kirasaba inzego za leta kubahiriza itegeko rigena kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, kubera ko uzajya arenza iminsi 120 atarishyura uwangirijwe imitungo bizajya bisaba gusubira gupima kugira ngo ahabwe igiciro kijyanye n’igihe.

Itegeko ngenga n°18/2007 ryo ku wa 19/04/2007 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, riteganya ko nyiri ubutaka adashobora kubuza ibikorerwa mu kuzimu cyangwa hejuru y’ubutaka bwe bigamije inyungu rusange ariko ko bikorwa habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Buri mushinga, ku rwego urwo ari rwo rwose, uteganya ibikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ugomba guteganya amafaranga y’igikorwa cy’ibarura ry’umutungo w’uwimurwa n’ay’indishyi ikwiye.

Nubwo itegeko ritomoye, haracyumivakana abaturage bangirijwe imitungo bakizezwa kwishyurwa ariko imyaka irenga irindwi igashira bitarakorwa.

Imibare ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yerekana ko leta ibereyemo abaturage imyenda igera kuri miliyari 1.3 y’imitungo yangijwe hatangwa amashanyarazi, amazi, hakorwa imihanda n’ibindi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire gitangaza ko leta y’u Rwanda yateganyije ingengo y’imari yo kwishyura ibyo birarane ariko kigasaba inzego ko zirinda ko hakongera kubaho ibirarane.

Uretse gutinda kwishyura hari n’abavuga no mu kugena agaciro kuri iyo mitungo harimo ibibazo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imiturire muri RHA, Kampayana Augustin avuga ko kuva itegeko ryajyaho ryazanye impinduka.

Ati “Nyuma yuko itegeko rijyaho, ibibazo birimo birakemuka n’uburyo bikorwa byarahindutse, hashyizweho na Politike n’ingamba zo kugira ngo abantu bajye babarirwa neza bahari, babyemere kandi bahabwe n’ingurane kandi mu gihe nyacyo.”

Yavuze ko igihe izi Politiki zitubahirijwe igiciro cyongerwa kubera gutinda, ndetse ko iyo hashize amezi atatu hongera gufatwa ibipimo bigahuzwa n’ibiciro ku isoko.

Ati “Biramutse bitinze kubera impamvu utavuga ko byose byaba ijana ku ijana hajyeho n’igiciro bongererwa kubera gutinda ndetse nihashira iminsi irenze 120 bongere basubiremo bushya kugira ngo umuntu ahabwe agaciro k’umutungo ukwiye ujyanye n’igihe. Ndumva muri gahunda leta yashyize mu bikorwa byihuta, muri uyu mwaka mu ngengo y’imari harimo no kwishyura ibyo birarane byo kwimura abantu. Icyo twakwirinda ni ukongera guteza ibindi birarane.”

Imibare ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yerekana ko hagati ya 2010 na 2019 hari dosiye 47,884 z’ibirarane by’imitungo yangijwe kubera ibikorwa rusange zigomba kwishyurwa miliyari zirenga 44 FRW izigera kuri 28,407 zimaze kwishyurwa agera kuri miliyari 2.5 FRW.

Abaturage benshi binubira ko bimurwa ku bw'inyungu rusange ariko ntibahabwe ingurane vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza