Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byaje ku isonga mu byakozwe umwaka ushize

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 29 Mata 2019 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagaragaje ko kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, mu gihugu hose hakozwe ibyaha bisaga ibihumbi 39 byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Byatangajwe kuri uyu wa 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na RIB n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha.

Iyi raporo yamurikiwe itangazamakuru igaragaza koi byaha 10 byaje ku isonga muri uyu mwaka byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza Werurwe 2019 hagaragaye ibisaga ibihumbi bitandatu byihariye hafi 27% y’ibyaha byakozwe mu gihugu hose.

Ibyo byaha bishingiye ku ihohoterwa birimo gusambanya abana, ubusambanyi muri rusange, gukubita no guhohoterwa bikorerwa mu ngo.

Abagabo 5123 nibo RIB yakiriye bashinjwa gukora ibi byaha mu gihe abahohotewe cyane ari abagore barenga 5500.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu hari ibigo bya Isange One Stop Center bifasha abahohotewe muri serivisi zo kwa muganga ku bagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bikabagira inama ndetse bikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa inzego z’ubutabera.

Twagirayezu yagize ati “Abahohotewe bahawe ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama na Isange One Stop Center. Abakiriwe bagahabwa ubufasha basaga ibihumbi 17.”

Yakomeje avuga ko abasaga 1000 bakekwago gusambanya abana basuzumwe bashyikirizwa ubushinjacyaha.

RIB igaragaza ko ibyaha byifashisha ikoranabuhanga biri mu byagabanyutse ugereranyije n’umwaka ushize.

Ibyaha byifashishije ikoranabuhanga byabaye 69 mu gihe kuva muri Mata 2017 kugeza muri Mata 2018, ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga byari 93.

Umujyi wa Kigali waje ku isonga

Muri rusange ibyaha byagabanutse birimo ibyaha by’ubujura bukoresheje amayeri, kunyereza umutungo, ibikoresheje ikoranabuhanga n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Twagirayezu yavuze ko kugabanuka ahanini biterwa n’imbaraga nyinshi zashyizweho mu kubirwanya.

Ibyaha byiyongereye harimo urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, ubujura budakoresheje ingufu, ibiyobyabywenge, guhohotera uwo mwashakanye no gufata abana ku ngufu.

Aha yavuze ko uko kuzamuka gushingiye ku mbaraga zishyirwa mu gutahura no kumenyekanisha ibyo byaha.

Yavuze kandi ko izindi mpamvu zitera ubwiyongere bw’ibyaha ari iz’iterambere ry’ubukungu n’ubufatanye n’ibindi bihugu aho usanga hari abantu benshi baturuka hanze muri bo hakazamo abafite imigambi yo gukora ibyaha.

Umujyi wa Kigali ugaragaramo ibyaha byinshi birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura no gusambanya abana. Ukurikirwa n’Uburasirazuba bwiganjemo ubujura n’ibiyobyabwenge, mu gihe Intara y’Amajyaruguru yajemo ibyaha bike ugereranyije n’izindi ntara.

Uturere tuza ku isonga twagaragayemo ibyaha byinshi ni Gasabo, Kicukiro Nyarugenge, Nyagatare na Gatsibo mu gihe uturere twa Nyamasheke Ngororero, Nyanza na Nyaruguru ari two twagaragayemo ibyaha bike.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza