Ibiribwa bivugwa aha ni bimwe biba byatunganyijwe bigahindurirwa umwimerere wabyo burundu ibizwi nka ‘ultraprocessed’.
Hari ubushakashatsi bwakorewe ku barenga ibihumbi 240 harebwa ibyago bishobora gutuma umuntu apfa bitewe no kurya bene ayo mafunguro. Bwakorewe ku bari hagati y’imyaka 30 na 69. Ubusanzwe upfuye kuri iyo myaka bivugwa ko yakenyutse cyangwa yapfuye imburagihe.
Umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi yitwa Carlos Augusto Monteiro. Asanzwe ari umwarimu mu bijyanye n’imirire n’ubuzima rusange muri Kaminuza ya São Paulo yo muri Brésil.
Ati “Twasanze iyo hongewe byibuze 10% bya ‘calories’ ziturutse mu biryo byatunganyirijwe mu nganda, ibyago byo gupfa vuba bizamukaho 3%.”
Uyu muhanga ni we wanahanze uburyo buzwi nka NOVA, bugaragaza ibyiciro bine ibiryo biba byatunganyijwemo.
Icyiciro cya mbere kigizwe n’ibiryo bitatunganyijwe cyangwa byakozweho gato ariko bigifite umwimerere wabyo hafi ya wose. Ni nk’imbuto, imboga, inyama, amagi n’ibindi.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’amafunguro yongewemo ibirungo nk’umunyu, amavuta, ibindi birungo by’ibyatsi, icya gatatu gihuje ibyo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu gihe icya kane kigizwe n’ibyatunganyijwe burundu nta mwimerere wabyo bisigaranye ‘ultraprocessed’.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ibimenyetso ntakuka ko abantu barya ibiryo byatunganyijwe burundu baba bafite ibyago byo kurwara umutima ku rugero rwa 50% ndetse n’izindi ndwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe.
Ibyo biribwa bishobora gutera umuntu umuhangayiko ku kigero cya 53% n’umubyibuho ukabije ku kigero cya 55%.
Bishobora no guteza akajagari mu gusinzira hamwe ubura ibitotsi cyangwa ukabibonera igihe kitari cyo ku kigero cya 41%.
Bwagaragaje kandi ko uko ukomeza kurya ibyo biryo byatunganyijwe cyane, bishobora gutuma ugira diabète yo mu bwoko bwa kabiri ku kigero cya 40%, ibibazo by’agahinda gakabije no kuba wakwicwa n’indwara iyo ari yo yose imbura gihe ku kigero cya 20%.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe muri Gicurasi 2024 bwagaragaje ko kongera ibiryo byakusanyijwe mu nganda byongera ibibazo byo gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no guturika kw’imitsi y’ubwonko, stroke, kabone n’iyo waba ubirenza ku ifunguro ritangiza ubuzima.
Ubundi bugaragaza ko bene uwo ashobora kugira ibyago byo kurwara kanseri mu bice by’urwungano ngogozi.
Bene ibyo biryo bikoreshwa cyane mu bihugu byateye imbere aho nko muri Amerika, 70% by’ibiryo byose biba byaratunganyijwe kugera ku rugero rwa nyuma nta mwimerere bisigaranye.
Umushakashatsi witwa Eduardo Augusto Fernandes Nilson wo muri Oswaldo Cruz Foundation yo muri Rio de Janeiro, yavuze ko impfu z’imburagihe ziterwa n’abafata ibyo biribwa ziva kuri 4% ku bihugu bibikoresha gake kugeza kuri 14% ku bihugu bibikoresha cyane.
Amerika ni cyo gihugu cya mbere gifite abaturage benshi barya ibi biryo bangana na 55% ku ifunguro ry’Umunyamerika usanzwe.
Abashakashatsi bavuga ko iyo Abanyamerika bareka gukoresha ayo mafunguro haksbaye haragabanyijwe impfu zirenga ibihumbi 124 mu 2017.
Ni mu gihe abo mu bihugu bikoresha ibyo biryo ku rugero rwo hasi nka Colombia iri ku kigero cya 15% na Brésil iri ku kigero cya 17,4%, byaba byaragabanyije impfu ibihumbi 25 mu 2017.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!