00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya Monusco na RDC byahinduye isura, M23 yo iri kwicinya icyara

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 July 2022 saa 11:17
Yasuwe :

Umusaza w’imyaka 62 y’amavuko, Modeste Bahati Lukwebo, ejobundi ku wa 15 Nyakanga yari mu kiruhuko mu Mujyi wa Goma. Agira atya, nka Perezida wa Sena afata ijambo abwira abaturage bamaze imyaka myinshi batagoheka, ko bakwiriye kwirukana Ingabo za Loni ziri mu gihugu kuko ngo ntacyo zimaze.

Yakoresheje imvugo y’uko "Monusco ikwiriye kuzinga ibikapu". Ntibamutengushye, nyuma y’iminsi ibiri bahise bategura imyigaragambyo karahabutaka, bajya mu bice byose bya Goma bigaragambiriza imbere y’inyubako za Monusco ndetse binjira mu nzu imbere, barasahura.

Batwaye ibikoresho byo mu nzu, za matola, panneaux solaires, intebe, ibyo kurya n’ibyo kunywa n’ibindi. Abasirikare ba Monusco babonye ko basumbirijwe, bamwe bafashe utwangushye barahunga, bajya aho babona bafite umutekano kuko batinyaga ko baza kugirirwa nabi.

Mbere y’uko bahunga, Monusco yari yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, imumenyesha ko ifite impungenge ko ibikorwa byayo n’abakozi bayo bashobora kugirirwa nabi.

Ntabwo ari inshuro ya mbere Monusco yari yibasiwe n’ibikorwa nk’ibi by’imyigaragambyo, ariko kuri iyi nshuro byaje mu yindi sura no mu bihe bigoye kubera urugamba rwashojwe na M23.

Mu minsi ibiri, abantu 17 bamaze gupfa baguye muri iyi myigaragambyo. Muri abo harimo batandatu biciwe i Goma ku wa Mbere, mu gihe abandi umunani bigaragambyaga biciwe i Butembo mu gihe abapolisi n’umusirikare ba Monusco nabo baguye i Goma ku wa Kabiri.

Muri abo bakozi ba Monusco bapfuye harimo umusirikare umwe n’abapolisi babiri. Abigaragambya barenga 127 bamaze gukomereka, mu gihe ahantu hatatu Monusco yakoreraga hatwitswe burundu nyuma yo gusahurwa.

Ntabwo haramenyekana uruhande rwishe abo basivile mu myigaragambyo, bamwe bashinja Monusco, leta igashinja umutwe wa Mai Mai, mu gihe abandi bashinja Ingabo za Leta, FARDC.

Monusco yatangiye ubutumwa bwayo muri RDC mu 1999. Ni bwo butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro butangwaho amafaranga menshi kurusha ubundi, kuko ku mwaka hakoreshwa miliyari y’amadolari.

Abantu 17 barimo abasirikare babiri n'umupolisi umwe wa Loni bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo

Ni imyigaragambyo ishyigikiwe na leta

Uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ubwo yari akiri ku butegetsi, yakundaga kunenga Monusco ko nta musaruro itanga. Ni mu gihe mu gihugu imitwe yitwaje intwaro ahubwo iri kuvuka nk’ibihumyo, ijoro n’amanywa.

Imyigaragambyo yabaye muri iki Cyumweru nubwo yasembuwe n’amagambo ya Perezida wa Sena n’ubundi yasanze abaturage baramaze gushenguka umutima.

Batekereza ko Monusco iha ibikoresho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke. Ni mu gihe hari hashize iminsi havugwa imikoranire y’inyabutatu ya FARDC, Monusco n’umutwe wa FDLR mu rugamba rwo kurwanya M23.

Ishyaka rya Perezida Tshisekedi riri inyuma y’iyi myigaragambyo kuko nubwo Itegeko Nshinga ryemerera abaturage kwigaragambya, abayoboke baryo ni bo babaye mu ba mbere mu kwigaragambya kandi babisabwe n’ubuyobozi.

Abasesenguzi basobanura ko iyi myigaragambyo igamije "gushyira igitutu ku muryango mpuzamahanga kugira ngo utange ubufasha mu kibazo cya M23 n’u Rwanda".

RDC yafatiwe ibihano mu bijyanye no kugura intwaro, bityo amaboko iyahanze umuryango mpuzamahanga kugira ngo irebe ko yabasha guhangana na M23.

Loni yo isobanura ko "M23 itarwana nk’imitwe yitwaje intwaro isanzwe", ahubwo ko imeze nk’igisirikare gihamye bigoye kurwanya.

Bishop Jean Marie Runiga uyoboye abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda, mu nkambi yo mu Karere ka Ngoma, yabwiye IGIHE ko uko ibintu bimeze, bigaragaza intege nke z’ubuyobozi bwa RDC.

Ati "Guverinoma ya Congo irabizi ko mu 2012, Monusco yari ifite uruhare mu kurwanya M23, ariko mu 2022 ntabwo Monusco ifite ubushobozi bwo gukuraho M23. Ubu irashaka kwerekana ko Monusco n’umuryango mpuzamahanga batari kugira icyo bakora."

Yakomeje avuga ko "Ubutegetsi bwa Congo buri mu muhanda. Wabonye i Goma abasirikare n’abapolisi ba Congo bari kwiba, ubona abasirikare batwaye matola ku mutwe. Ni iki bakora ngo barwanye M23?"

Runiga asobanura ko ibiri kuba muri RDC bigaragarira Isi yose ko ikibazo gihari atari M23, kuri we akabibona nk’amahirwe yiyongera ku yandi.

Ati "Amahirwe ahari kuri twe, ni uko bigaragara M23 atari ikibazo. Ubutegetsi bubi ni bwo buri ku isonga mu bibazo RDC ifite, ariko Monusco iri mu bukerarugendo. Bemere ko batabakeneye, ko bagomba kugenda. Umuryango mpuzamahanga ugomba kwemera ko mu myaka 22 irenga ntacyo bakoze muri Congo."

"Bemere ko M23 ibyo iri kurwanira ni ukuri, Guverinoma ya RDC ntabwo igomba kumva ko Monusco ariyo igomba kugarura umutekano, ntabwo bibaho, inshingano za mbere zo kugarura umutekano ni iza guverinoma ntabwo ari iz’abantu bo hanze."

"Monusco igiye, M23 yatembera i Goma mu masaha make"

Abajijwe icyo uyu mutwe uri gukora muri iki gihe, Runiga yavuze ko gukomeza imirwano ngo wigarurire uduce twinshi bitari muri gahunda.

Ati "Twe turatuje. Twerekanye ko icyo tugamije atari imirwano. Kuko abayobozi, abakuru b’ibihugu baherutse guhurira i Luanda… Turategereje ikiva mu byo abayobozi bumvikanyeho n’amasezerano ya Nairobi. M23 ntabwo ishaka kwerekana ko idashaka amahoro, ariko nibatera, abahari bazitabara."

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa 7:10, Ingabo za Leta ya Congo zifatanyijwe n’Umutwe wa FDLR-Nyatura zateye ibirindiro bya M23 biri ahitwa Rubavu mu gace ka Busanza.

Runiga asobanura ko Guverinoma ya RDC ifite ibibazo kuko Monusco ariyo yayifashaga kurwanya M23. Mu gihe izo ngabo zaba zivuye muri Congo, ngo ibintu bishobora guhindura isura byoroshye.

Ati "Monusco ni yo ibafasha kurwanya M23, FARDC idafite Monusco, ntihashira amasaha, M23 yatembera i Goma, igafata Goma mu minsi ibiri igafata n’i Bukavu."

Birashoboka ko Monusco yakotswa igitutu igataha?

Imyigaragambyo y’abaturage nta kinini ivuze ku kuba Ingabo za Loni zazinga utwazo zikava mu Burasirazuba bwa RDC.

Impamvu ni uko amasezerano azishyiraho afite ibyo ateganya, ko zizataha ari uko ibintu byagarutse mu buryo, kandi icyo gihe Guverinoma ya RDC ni yo ikwiriye kubisaba Loni.

Mu gihe Guverinoma ya RDC yatera intambwe nibwo byaganisha aho Monusco izinga utwayo igasoza ubutumwa imazemo imyaka irenga 22.

Amasezerano ashyiraho Monusco yitwa SOFA, yasinywe tariki 30 Ugushyingo 1999.

Kuva yashyirwaho umukono biragoye kubona umusaruro w’ibikorwa by’izi ngabo, kuko aho kugira ngo imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC igabanuke, yiyongereye mu buryo bukomeye.

Umunsi ku wundi ibintu birushaho guhindura isura mu Burasirazuba bwa RDC
Abaturage bariye karungu, barashaka ko Monusco izinga ibikapu ikava mu gihugu
Inyubako nyinshi zaratwitswe. Guverinoma yasabye ko imyigaragambyo ihagarara
Mu bubiko bwa Monusco ubu harera kuko abaturage bakoze umuganda wo gusahura
Ubutumwa bwa Monusco muri RDC butwara miliyari imwe y'amadolari ku mwaka. Ni ibintu bikomeje gutuma abaturage barya karungu kuko nta musaruro w'ayo mafaranga ujya uboneka
Imodoka zifashishwaga na Monusco zangijwe ku buryo bugaragarira amaso
Monusco inengwa ko nta kintu na kimwe irakora mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC mu myaka 22 imaze
Inyubako za Monusco zarasenywe, izindi ziratwikwa
Mu bice bimwe na bimwe, Ingabo za RDC zagaragaye ziri kumwe n'abaturage ndetse hamwe ziri gusahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .