Iri teka rigaragaza ko umuntu ukiri muzima utanga ku bushake urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri we ari utanga mu buryo bw’irage akiriho akabikora.
Umubiri w’umuntu wapfuye utangwa n’abagize umuryango we, kugira ngo ukoreshwe, na ho umubiri w’umuntu wapfuye wabuze bene wo rikagena ko ukoreshwa uko wakabaye cyangwa ugakurwaho urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibiwukomokamo.
Muri iryo teka harimo ko ibikomoka mu mubiri w’umuntu bishobora kugurishwa.
Ibigurishwa ni igice cy’amaraso cy’umuhondo werurutse gisigara iyo amaraso avanywemo insoro zitukura, izera, udufashi n’ibindi bice bigize uturemangingo ibizwi nk’umushongi.
Nyuma yo gusesengura raporo yahawe n’ikigo gikora iyo mirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisante igiha uburenganzira bwo kugurisha umushongi wasagutse k’ukenewe mu bigo by’ubuvuzi, bigakorwa hakurikijwe amabwiriza.
Ni mu gihe igiciro cy’umushongi kibarirwa 50$ (arenga ibihumbi 65 Frw y’ubu) nibura kuri litiro imwe yawo.
Ntabwo ari buri kigo kibonetse cyose cyemewe gukora iyo mirimo.
Iyo bavuga ikigo baba bagaragaza ahatangirwa serivisi zo gusimbuza, kuvana mu mubiri w’umuntu cyangwa hakora nk’ububiko, bw’imibiri y’abantu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu.
Kugira ngo ikigo cyemererwe gushyiraho no gutangira gukoresha ububiko bw’imibiri y’abantu, ibiyikomokaho, ingingo, ingirangingo n’uturemangingo bisaba kuba gifite umuyobozi w’ubwo bubiko w’umuganga wemewe.
Agomba kuba afite ubumenyi mu bijyanye no kwimura urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu bishyirwa mu mubiri w’undi muntu.
Ubwo bubiko bugomba kugira igitabo cyandikwamo abatanga, kirimo amakuru ari mu nyandiko nk’igaragaza imiterere y’umubiri w’umuntu, iy’urugingo, iy’ingirangingo, n’iy’uturemangingo cyangwa iy’ibikomoka mu mubiri w’umuntu byafashwe hakagaragazwa na nimero byahawe, n’ibindi.
Ikigo gishyira mu kato kikanapima utanga, kimupima indwara zandura, nka Virusi itera Sida, indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B, iyo mu bwoko bwa C, Cytomegalovirus; Virusi yitiriwe Epstein-Barr, Mburugu, Igituntu na Diyabete, hanareba niba utanga n’uhabwa bahuje (aho bishoboka).
Ubuyobozi bw’ubwo bubiko bw’ingingo butanga raporo ya buri kwezi kuri Minisante, irimo umubare w’abatanga, ubwoko n’umubare w’ingingo, ingirangingo, uturemangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu byatanzwe.
Iyo raporo kandi iba irimo amazina na aderesi by’imiryango, ibigo cyangwa abantu bahawe ingingo, ingirangingo, uturemangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu, n’umubare byajugunywe n’impamvu byajugunywe.
Ubwo bubiko bufata ingamba za ngombwa zo gucunga ubuziranenge bw’izo ngingo, hitabwa ku gushyiraho umukozi ushinzwe imicungire y’ubuziranenge bwazo no kubahiriza ibikubiye mu nyandiko zo gucunga ubuziranenge n’uburyo bwo gucunga umutekano w’ibikorwa, n’ibijyana na zo.
Umubiri w’umuntu, ingingo n’ibizikomokaho bishyirwa mu kato kugeza ibisabwa ku makuru y’utanga, ibishingirwaho mu guhitamo n’ibisubizo by’ibizamini biteganyijwe mu nyandiko zigaragaza uburyo busanzwe bw’imikorere, byubahirijwe.
Iteka rya minisitiri rigena ko ububiko bugira uburyo bukoreshwa mu kubika umubiri w’umuntu, ingingo n’ibizikomokaho bwanditse mu nyandiko zigaragaza uburyo busanzwe bw’imikorere.
Impagararizi zitakoreshejwe mu gusimbuza, iz’ubuvuzi cyangwa iz’ubuhanga zigomba gutwikwa hakurikijwe inyandiko zigaragaza uburyo busanzwe bw’imikorere.
Mu bindi ni uko icyo kigo gikora ku buryo amakuru akomeza kuba ibanga igihe cyose, hakabaho ingamba z’umutekano w’amakuru, kurinda ko utabyemerewe agira icyo yongera, asiba cyangwa ahindura mu makuru ari ku ifishi y’utanga, kurinda ko habaho iyimurwa ry’amakuru ndetse hakorwa ibishoboka ngo ubuzima bwite bw’abatanga batamenyekana.
Kiba kigomba kandi ubuziranenge bw’umubiri w’umuntu ibiwukomokaho bitabangamirwa mu gihe cyo kubikwirakwiza, harimo uruhererekane rwo kubungabunga igipimo cy’ubukonje.
Ku bijyanye no kohereza cyangwa gutumiza umubiri w’umuntu ibiwukomokaho, ingingo, ingirangingo, uturemangingo mu mu mahanga, ikigo gisabwa kuba gifite uruhushya rutangwa na Minisante.
Icyo ikigo kandi cyemerewe kigasabwa uruhushya kuri buri gikorwa cyo gutumiza cyangwa kohereza izo ngingo.
Kigomba kuba ari icy’ubuvuzi cyangwa icyigisha iby’ubuvuzi cyemewe, gifite ububiko n’inyubako zabugenewe zihuje n’ibipimo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga, no kuba gifite ubushobozi bwo gupima hagamijwe kwirinda indwara zandura.
Kigomba kuba gifite abakozi bafite ubushobozi mu gucunga no kubika neza imibiri y’abantu n’ibiyikomokaho, kuba gifite gutanga mu nyandiko ibisobanuro byuzuye by’ubuzima bw’utanga.
Gisabwa gutanga mu nyandiko ibisobanuro birambuye ku buryo izo ngingo zifatwa kuva aho bikuwe kugeza aho bijyanywe, igitabo gihujwe n’igihe cyandikwamo ibyatumijwe cyangwa ibyoherejwe mu mahanga.
Gisabwa kandi gupima indwara ziteganywa n’iri teka ibyoherezwa cyangwa ibitumizwa mu mahanga, kigatumiza mu bubiko bwemewe cyangwa cyohereza mu mahanga cyifashishije inzobere mu by’ubuvuzi zemewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!