Uru rubuga kandi rwavuguruwe hagamijwe kongerwa ibicuruza birugaragaraho abantu bagura.
Murukali.com, ni urubuga rw’ubucuruzi rumaze kumenyekana mu bukorerwa kuri internet. Uru rubuga rukorana n’abasanzwe bakora ubucuruzi ariko noneho rukabafasha kubigeza hirya no hino hifashishijwe internet.
Rusanzwe rubonekaho ibicuruzwa bitandukanye biboneka ku isoko ryo mu Rwanda byaba ibikorerwa imbere mu gihugu cyangwa ibiva mu mahanga, rukagira umwihariko w’uko aho umuntu aherereye hose ku Isi, ahaha bikamugeraho mu gihe gito.
Uru rubuga rwa Murukali, rumaze imyaka 10.
Uwimpaye Yvette washinze uru rubuga, agaragaza ko iyo umuntu ageze kuri uru rubuga cyangwa afite ‘application’ ya ‘Murukali Mobile App’ ahitamo icyo yifuza, ubundi akanyura mu nzira zisabwa agakurikiza amabwiriza yo guhaha, ibyo yatumije bikakirwa.
Ati “Twebwe turabitegura kuko dufite itsinda rishinzwe kwegeranya ibyo umukiliya ahashye akenshi biva mu maduka atandukanye noneho tukabyohereza."
Yongeyeho ati "Dukorana n’abantu batandukanye mu by’ubwikorezi yaba ibigo ndetse n’abantu ku giti cyabo. Tugerageza kwihutisha gahunda.”
Agaragaza ko habaho igihe umuntu aba yahisemo ko abikeneye mu gihe cyihutirwa nta handi binyuze, bakagerageza kubikora bitarenze isaha.
Ni mu gihe ku bandi nk’ababa mu Mujyi wa Kigali bifata hagati y’isaha imwe n’atatu, na ho abatuye mu ntara ntibirenze umunsi.
Ku baba mu mahanga biterwa n’aho umuntu aherereye, gusa ntibitinda kuko bitwara iminsi iri hagati y’ibiri n’ine.
Uwimpaye asobanura ko guhahira kuri internet bifasha abantu gukoresha igihe n’amafaranga byabo neza, birinda ko apfa ubusa.
Ati “Twavuga nk’ay’urugendo wakoze, ayo ucibwa yo guparika, amafaranga y’ibyo gupfunyikamo, guhendwa bitewe n’amakuru make uba ufite, kugura ibyo udafite muri gahunda, ibyo byose bigatwara amafaranga yawe utabiteganyije.”
Avuga ko ibyo birutwa n’uko uko umuntu yaba yicaye iwe akareba iby’ingenzi akeneye akabigurira kuri internet ukarenzaho make yo kubikugezaho “kuko nkatwe duca hagati ya 1600 Frw na 1800 Frw ku baba mu Mujyi wa Kigali na 3000 Frw ku bari mu ntara.”
Uwimpaye agaragaza ko muri iyi minsi barajwe ishinga no gufasha Abanyarwanda bakoresha telefoni zigezweho kugira ngo na bo bumve ibyiza byo guhaha batavuye mu rugo.
Yavuze ko bari kugerageza kwita cyane ku rubuga rwabo abantu bahahiraho bakamenya ko inzira bicamo ari ngufi kandi yoroheye buri wese.
Mu byo bakora harimo gushyira ibicuruzwa byinshi ku rubuga, kukagabanya ibiciro, kwagura ibice bageramo bashyiriye abantu ibicuruzwa, byose bikajyana no gutanga serivisi nziza kandi zihuse, no kugendana n’iterambere.
Uwimpaye agaragaza ko abakunze guhahira mu Rwanda baba mu mahanga ari abaherereye muri Amerika, u Burayi, Afurika, no mu bihugu by’Abarabu nka Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’ahandi.
Benshi bahaha ibikorerwa mu Rwanda usanga ahanini byiganjemo ibyo bakumbuye batabona aho baherereye nka Fanta Citron, ikawa, icyayi, ibicuruzwa bya Sina Gérard, ubugari, ibirungo, ibitabo na za Bibiliya z’Ikinyarwanda, ‘biscuits’ za Riham n’ibindi.
Ati “Ntabwo ari Abanyarwanda bahaha gusa kuko hari n’abahaha ari abanyamahanga bataragera no muri Afurika, ukabona nk’umuntu aguze nk’ikintu n’ubundi kidakorerwa mu Rwanda nk’isabune runaka cyangwa amavuta kuko kenshi ubu usanga batabibona iwabo.
Yavuze ko hari n’abandi baba bashakishije kuri Google yabona icyo ashaka kigaragara kuri Murukali, ikorera mu Rwanda bakacyohereza, ibintu bifuza gushyiramo ingufu.
Uwimpaye yavuze ko mu zindi serivisi batanga zirimo kohereza ibintu mu mahanga ku babyifuza kabone n’iyo byaba bitaguriwe ku rubuga rwabo na bo barabafasha kuko bafite ibiciro byiza kurusha ahandi hose, bakamufasha kuzigama 61% by’ayo yari kwishyura ahandi hose.
Indi nkuru bijyanye: Rwanda Day: Murukali yigaragaje nk’igisubizo ku baba mu mahanga bakumbura ibicuruzwa byo mu Rwanda




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!