Iby’agatsiko k’abahuje umugambi na Aloys Ntiwiragabo uherutse kugaragara mu Bufaransa byagiye hanze

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 29 Nyakanga 2020 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Mu Cyumweru gishize nibwo, Ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa, cyemeje ko Colonel Aloys Ntiwiragabo uri mu basirikare bakuru bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba no mu batangije Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR yihishe mu Bufaransa, nyuma y’iki gikorwa iki kinyamakuru cyongeye gushyira hanze imikorere y’agatsiko k’uyu mugabo kiganjemo abo babana muri iki gihugu.

Iki kinyamakuru cyavumbuye uyu mugabo umaze igihe ashakishwa n’inkiko mpuzamahanga nyuma y’igihe bamwe bavuga ko yaba yihishe mu gihugu kimwe cya Afurika cyangwa akaba yarapfuye, ariko biza kumenyekana ko aba mu Bufaransa mu Gace ka Orléans.

Mediapart yagaragaje imikoranire iri hagati y’uyu mucurabwenge w’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bahezanguni basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside bahuriye mu itsinda rizwi nka ‘Association for the Promotion of Rwandan Culture’ (APCR) rikorera mu gace ka Rouen gaherereye mu bilometero 240 uvuye Orléans.

Umunyamakuru w’Umufaransa wagize uruhare mu kuvumbura aho Ntiwiragabo yari yihishe, Theo Englebert, yavuze ko uyu muryango wa APCR washinzwe na muramu wa Ntiwiragabo.

Ati “Umuryango w’abahezanguni b’abanyarwanda bo muri Rouen washinzwe na Jean-de-Dieu Ngabonziza akaba muramu wa Aloys Ntiwiragabo. Mu muryango we niwe wa mbere wageze mu Bufaransa mu 1998”.

Uyu muryango wa APCR waje usimbura uwitwa Association of Rwandans of Normandy (ARN) nawo wari warashinzwe na Ngabonziza akaza no kuwubera umuyobozi.

Uyu Muramu wa Ntiwiragabo, Jean de Dieu Ngabonziza yageze mu Bufaransa mu 1998 afite imyaka 41 ahita ajya gutura Rouen.

Englebert avuga ko mu myaka y’i 2000 aribwo abenshi mu bagize uyu muryango basanze Ntawiragabo mu Bufaransa.

Muri aba harimo Colonel Christophe Hakizabera nawe wagize uruhare mu gushinga FDRL, Colonel Augustin Munyakayanza wari umusirikare mukuru muri FDRL na Emmanuel Ruzindana wari ushinzwe ibijyanye na Politike muri uyu mutwe.

Umuyobozi w’umuryango uharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, CPCR, Alain Gauthier, avuga ko Ngabonziza yashinze uyu muryango awitirira guharanira umuco nyamara ufite izindi ntego zihishe inyuma.

Ati "Batangira, bishyize hamwe nk’umuryango w’umuco ariko mu kuri intego yabo ni iya politiki, Paris iri hagati ya Rouen na Orléans, kugira ngo bajye babonana kandi banavugane byoroshye, Ndagijimana ni nk’umutima y’iri huriro”

Ninde wabafashije kwinjira mu Bufaransa no kubaho bidegembya

Nyuma y’uko ubutegetsi bwakoze Jenoside butsinzwe, amagana y’abari babugize yagiye mu buhungiro , abenshi mu bari abayobozi bagiye mu Bufaransa, Rouen iza kuba agace k’amahitamo kuri benshi muri bo.

Ibi byatumye abandi banyarwanda bari mu Bufaransa baha uyu mujyi agatazirano ka “Umurwa mukuru w’abajenosideri mu Burayi”

Umushakashatsi kuri Jenoside Tom Ndahiro avuga ko itabwa muri yombi rya Kabuga wafatiwe i Paris n’itahurwa rya Col Aloys Ntiwiragabo muri Rouen, ari ibimenyetso simusiga ko mu Bufaransa hakiri abandi bajenosideri.

Ati “Ibi byatumye hatangira kwibazwa byinshi: bahageze gute? Aba bajenosideri bo mu rwego rwo hejuru bamaze igihe kingana gute muri kiriya gihugu n’ukuntu tuzi bigorana kubona Visa ya Schengen, hagomba kumenyekana uwabafashije mu kwinjira no kubaho bidegembya”.

Ndahiro avuga ko mu bandi bakoze jenoside bakiri muri iki gihugu harimo Col Hakizabera wabaye umusirakare mukuru muri FDRL ndetse akaba n’umwe mu bari abatangabuhamya b’umucamanza Jean Louis Bruguiere mu birego yashinjaga abayobozi b’u Rwanda.

Ndahiro akomeza yibaza niba “u Bufaransa bufata FDRL nk’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza aho kuba umutwe w’iterabwoba”

N’ubwo Ntiwiragabo yatahuwe ndetse u Bufaransa bugatangaza ko bwahise bumutangizaho iperereza ku bijyanye n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, Englebert avuga ko bitazatatanya abo bakoranaga kubera imyumvire yabo y’ubutagondwa ndetse no kugenda biguru ntege k’u Bufaransa iyo bije ku byemezo bireba abayobozi ba FDRL.

Colonel Aloys Ntiwiragabo uri mu basirikare bakuru bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .