00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Uturere dutandatu twasubiye inyuma mu miyoborere n’imitangire ya serivisi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 22 November 2024 saa 11:24
Yasuwe :

Uturere dutandatu muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba twasubiye inyuma mu miyoborere n’imitangire ya serivisi mu mwaka wa 2024.

Ni ibigaragazwa na raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi.

Iyo raporo igaragaza ko Akarere ka Rusizi ariko konyine kateye intambwe igana imbere mu mitangire ya serivisi n’imiyoborere, mu gihe utundi twateye intambwe isubira inyuma.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda yari ukuzamura ikigero Abanyarwanda banyurwaho na serivisi kikagera kuri 90% bitarenze umwaka wa 2024.

Iyo raporo yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi k’Ugushyingo igaragaza ko abaturage ba Rusizi banyuzwe na serivisi ku kigero cya 77,75%, bivuye kuri 75,60% mu mwaka wa 2022.

Ibi byatumye aka karere kaza imbere mu Ntara y’Iburengerazuba mu mitangire ya serivisi naho ku rwego rw’igihugu kava ku mwanya wa 20 kagera ku mwanya wa 9.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko icyatumye aka karere gatera intambwe igana imbere mu mitangire ya serivisi n’imiyoborere ari gahunda bashyizeho ya muyobozi ca ingando mu bawe.

Binyuze muri iyi gahunda, mu gihe runaka ubuyobozi bw’akarere bumanura serivisi zitangirwa ku karere bakajya kuzitangira ku murenge, umurenge ukamanura serivisi zigatangirwa ku ku rwego rw’akagari, abo mu tugari baramanuka bakajya mu mudugudu.

Ati “Twashyizeho amahugurwa y’uburyo abantu batanga serivisi, abantu baraza baraduhugura. Twashyizeho gahunda ya muyobozi ca ingando mu bawe. Imikorere ubona ko yagiye ihinduka. Nibyo byatumye ibipimo bibasha kuzamuka uretse ko dukomeje intego ni ukugera ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu”.

Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba uturere dufite abayobozi beguye mu mwaka wa 2023 nitwo dufite umubare w’abaturage bagaragaje ko batanyuzwe na serivisi.

Akarere ka Rubavu katakaje amanota 5,75% ava kuri 81,10% agera kuri 75,36%, Akarere ka Rutsiro hamwe inama njyanama na Komite Nyobozi byasheshwe katakaje amanota 5,03%, ava kuri 77,6% agera kuri 72,57%, Akarere ka Nyamasheke katakaje 4,50%, ava kuri 77,58% agera kuri 72,74%, Akarere ka Karongi katakaje amanota 3,34% ava 76,87% agera kuri 73,53%, Ngororero yagumanye abayobozi bayo yatakaje 1,03% amanota yabo ava kuri 73,30% agera 72,26%.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko kuba ibipimo bigaragaza ko uturere two muri iyi ntara twasubiye inyuma mu mitangire ya serivisi bivuze ko abayobozi n’abakozi bo muri iyi ntara badohotse.

Ati “Habayeho kudohoka mu mitangire ya serivisi y’ubuhinzi, ubworozi n’ikoranabuhanga. Birasaba ko abantu bongera kunoza ibyo bakora kuko gutanga serivisi inoze nta kindi bisaba uretse kugira uwo mutima wo kuyitanga”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko kuba ibipimo bigaragaza ko uturere two muri iyi ntara twasubiye inyuma mu mitangire ya serivisi bivuze ko abayobozi n’abakozi bo muri iyi ntara badohotse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .