00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Ubujura bw’imitego y’isambaza bukomeje gufata indi ntera

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 21 May 2024 saa 09:46
Yasuwe :

Abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko ubujura bw’imitego iroba isambaza bukomeje kubateza ibihombo, bagasaba ubuyobozi kubafasha gukaza umutekano.

Ikiyaga cya Kivu gifatiye runini Abanyarwanda by’umwihariko abo mu turere dutanu two mu Ntara y’Iburengerazuba dukora ku Kiyaga cya Kivu aritwo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Mu 2023 nibwo mu kiyaga cya Kivu hatangiye kumvikana ubujura bw’imitego izwi nk’imiraga, aho abashoye imari mu burobyi bw’isambaza bavuga ko ubu bujura bugenda bwiyongera aho kugabanuka.

Singiranumwe Jeanine wo mu Karere ka Rutsiro yabwiye IGIHE ko barushimusi b’isambaza bamaze kumwiba imitego itandatu ifite agaciro ka miliyoni 4Frw.

Ati “Bitwikiriza ijoro abarobyi twohereje mu mazi basinziriye, ntitumenye irengero ryayo. Turifuza imbaraga za Leta kuko turi aba Leta n’abatwiba ni aba Leta. Twashyizemo n’abaducungira birananirana”.

Hakizimana Damascene, yavuze ko iki kibazo cyo kwibwa imitego kimaze igihe kirenga umwaka, ashimangira ko we ubwe bamaze kumwiba imitego ibiri ifite agaciro ka miliyoni 1,2Frw.

Uyu mugabo asanga icyaba umuti w’ubu bujura ariko buri koperative yose irobera mu kiyaga cya Kivu yahitamo ibara ry’umutego izajya ikoresha ku buryo umutego uvuye muri koperative ukajya mu yindi wajya uhita umenyeka koperative ikabibazwa.

Perezida w’ihuriro ry’abarobyi bo mu Karere ka Karongi, Emmanuel Ndagijimana yavuze ko iki kibazo cyo kwibwa imitego gihari, asaba abashoramari gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano no kwitabara polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu gihe bagize uwo bafata kuko imitego ishobora yibwa n’abakozi n’abarobyi ubwabo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yabwiye IGIHE iki kibazo cy’ubujura bw’imitego atari akizi kuko muri raporo abonamo ubujura busanzwe atajya abonamo ubujura bw’imitego ikoreshwa mu burobyi bw’isambaza.

Ati “Ubwo byasaba ako abantu bakurikirana, tugafata ingamba twamaze kumenya neza ikibazo uko giteye”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .