Iburengerazuba: Polisi yagaruje imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwaremezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Polisi ikorera mu turere twa Rutsiro na Nyabihu yagaruje imifuka 25 ya sima yari yibwe ahubakwa ibikorwaremezo bya Leta. Mu karere ka Nyabihu hagarujwe imifuka 14 yibwe ahubakwaga amashuri mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo mu gihe mu ka Rutsiro hafatiwe imifuka 11 yibwe ahubakwa umuhanda Gisiza-Murunda.

Iyi mifuka ya sima yagarujwe mu bikorwa bya Polisi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nzeri.

Umuvugizi wa Polisi mu N tara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abantu batatu bamaze gufatwa bakurikiranweho kwiba iriya sima.

Ati “Sosiyete y’Abashinwa yubaka umuhanda Gisiza- Murunda yari imaze iminsi itubwira ko bakunda kubura za sima bagakeka ko zibwa. Twahise dutegura igikorwa cyo gukurikirana uko izo sima zibwa, twaje gufatira mu cyuho ushinzwe ububiko, yafashwe ku manywa arimo gutunda imifuka ajya kuyihisha mu rugo rw’umuturage utuye hafi y’ahubakwa umuhanda, twahasanze imifuka 10 ya sima undi umwe tuwufatana uwari umaze kuwugura.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abo bose bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Murunda kugira ngo hakorwe iperereza.

Na none ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri, mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda hafashwe imifuka 14 ya sima yibwe mu rwunge rw’amashuri rwa Nengo.

CIP Twizere avuga ko tariki ya 23 Nzeri hari umuntu wateshejwe umufuka wa sima n’ijoro, nyuma ubuyobozi bw’ishuri bwakoze ubugenzuzi mu bubiko busanga haraburamo imifuka 35. Habanje gufatwa umuzamu wa n’ijoro nyuma aza gutanga amakuru.

CIP Karekezi ati “Ikibazo kimaze kumenyekana twatangiye gusaka aho dukeka hose tuza gusanga mu rugo rw’umuturage habitse imifuka 14 ya sima ariko we yari yacitse arahunga. Umuzamu urinda iryo shuri niwe waje gutanga amakuru ko uwo muturage ariwe waguze iriya mifuka 14 ya sima.”

Kugeza ubu urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rurimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane aho indi mifuka 21 iri, uburyo yibwaga n’abagira uruhare mu kuyiba.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha ariko agaya cyane abantu biba ibikoresho byagenewe kubaka ibikorwaremezo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi yakanguriye abantu kwirinda ibikorwa by'ubujura kuko ari icyaha kandi bihombya igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .