00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 igeze kuri 96%

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimye aho imirimo yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri igeze, asaba ko aho itararangira yihutishwa.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike mu mashuri no gufasha abanyeshuri bakoraga ingendo ndende bajya kwiga, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba by’amashuri bishya birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose.

Habitegeko yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba hubatswe ibyumba 4759, imirimo ikaba iri kugana ku musozo.

Yagize ati “Muri uyu mwaka dusoje w’imihigo, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye ubushobozi bwo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 muri iyi ntara. Amashuri atangiye tugeze ku ntambwe ishimishije nubwo atari 100%, kuko amashuri yuzuye ku kigero cya 96,3%, ni ukuvuga ngo 3,7% ntabwo aruzura ariko mu minsi mike nayo araba yuzuye.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko kimwe mu byakereje imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri harimo ibura ry’ibirahure.

Ati “Hamwe na hamwe usanga ari nk’ibirahure twagiye tubura, hari igihe ibirahure bya milimetero enye byabuze, hari ibirahure bifite umubyimba muto ku buryo utabikoresha ku byumba by’abana bato kubera baba bakubagana byahita bimeneka, ariko mu minsi mike na byo biraba byuzuye.”

Aho ibyumba by’amashuri byuzuye biri gutanga umusaruro byari byitezweho wo kugabanya ubucukike mu mashuri no korohereza abanyeshuri bakoraga ingendo ndende.

Padiri Mushimiyimana Paulin uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero mu Murenge wa Kivumu, yavuze ko kuri iri shuri hubatswe ibyumba umunani by’amashuri bikaba byarabafashije kugabanya ubucukike bwari muri iki kigo.

Ati “Ibi byumba by’amashuri byagize akamaro kuko byafashije mu kugabanya ubucukike bw’abana, cyane cyane muri uyu murenge wa Kivumu no muri iri shuri mpagarariye wasangaga abana biga bacucitse cyane ku buryo wasangaga nko mu cyumba cy’ishuri harimo abana 70 ariko ubu mu cyumba cy’ishuri usanga harimo abana 45, ahakabije ugasangamo 50 ukabona ko ibi byumba byaje bikenewe kuko nta bucukike bugihari.”

Muri uyu mwaka w’amashuri biteganyijwe ko abanyeshuri bose batangira gufatira amafunguro ku ishuri. Bitewe n’uko hari aho ibikoni bitaruzura hari aho iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri itaratangira.

Guverineri Habitegeko yasabye abo bireba ko bakwihutisha iyi mirimo isigaye kugira ngo abana bose batangire bafatire amafunguro ku ishuri, cyane ko aho iyi gahunda yatangiye abana bavuga ko yabagiriye akamaro.

Imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri 4759 mu Ntara y'Iburengerazuba igeze kuri 96%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .