Byatangarijwe mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 20 Ugushyingo 2024.
Ni inama ibaye mu gihe mu mezi atatu ashyize mu gihugu hose abarokotse Jenoside batanu barimo umwe wo mu Karere ka Karongi bishwe, bigakekwa ko byaturutse ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’Intara y’Iburengerazuba n’abigeze kuyiyobora, abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba n’abigeze kutuyobora, abavuga rikumvikana muri iyi ntara n’abakomoka muri iyi Ntara bahoze ari abadepite.
Omer Mayobera, uyobora umushinga USAID Dufatanye Urumuri, ugamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa yavuze ko mu isesengura bakoze basanze hari abantu bakirebera mu ndorerwamo z’amoko n’uturere.
Ati "Ubibona cyane cyane mu buryo abantu bafite amazina ajimije bakoresha bashaka kuvuga umuhutu, umutwa cyangwa umututsi. Muriyo harimo Akeso, Umusozi muremure, Ba musana. Ba rejistre, Abahayiti, Abo mu mbaho, abo hepfo abo haruguru. Ibyo bintu twabonye ari bimwe mu bintu biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside ariko cyane cyane biganisha no ku macakubiri".
Hon. Mporanyi Théobald wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, mbere y’uko aba umudepite yavuze ko nubwo ibipimo bigaragaza ko ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bugeze kuri 94,7% ako 5,3% gasigaye habayeho kurangara kasubiza inyuma ibi bipimo.
Ati “Abayobozi nibagende ubwabo babanze bisuzume, buri muntu age mu karere ke, mu murenge, mu kagari, mu mudugudu, barebe ahari ingengabitekerezo ya Jenoside. Nibamara kuhabona batubwire tugende tujye kwicarayo tuganirize abaturage. Nta misiyo tuzaka, nta mavuta y’imodoka. Icyo tudashaka ni uko ubumwe tubatse bituvunnye bwasenyuka turebera”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba ingengabitekerezo igihari ndetse ko bajya babibona muri raporo z’uturere.
Ati “Tugiye kwicara turebe aho iherereye nyirizina. Ese iri mu bafunguwe nk’uko biri kuvugwa? Ese iri mu bihe byiciro, noneho tuze kumenya uburyo tuzabaganiriza kuko turabona ibi biganiro bikwiye kugera mu matsinda mu byiciro bitandukanye bitewe n’aho tuzayibona nyinshi”.
Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu igaragaza ko mu mezi atatu ashize, mu Rwanda hamaze kwicwa abarokotse Jenoside batanu mu buryo bugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo babiri b’I Nyaruguru, umwe w’i Karongi n’uwo mu karere ka Ngoma wishwe agacibwa umutwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!