00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Gusimbuza amabati ya ‘asbestos’ atera kanseri bigeze kuri 78%

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 15 August 2024 saa 09:45
Yasuwe :

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba bashima imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira mu kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda binyuze mu gusimbuza amabati ya asbestos, nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ko aya mabati atera kanseri z’ubwoko bune burimo iy’ibihaha n’iy’imiyoborantanga.

Asbestos ni amabati ajya kumera nk’amategura. Aya mabati asaza avuvuka ari nako yohereza mu kirere umukungugu urimo ibinyabutabire bitera kanseri imunga ubuzima bw’uwaduhumetse.

Mu 2011 nibwo u Rwanda rwatangije umushinga wo gusambura inzu zisakaje aya mabati, agasimbuzwa isakaro ridashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Ni igikorwa kitihuse uko Leta yabishakaga bitewe n’uko hari abatarahise babyumva kuko bibwiraga ko nta cyo babaye kandi bamaze igihe kinini batuye mu nzu zisakaje aya mabati, gusa abaganga bavuga ko ari ukwishuka kuko kanseri ari indwara itinda kugaragaza ibimenyetso.

Ibigo birimo Ibitaro bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi, Ibitaro bya Kibuye, Inzu z’icyahoze ari Ishuri ry’ubuhinzi n’amashyamba EAFO Nyamishaba zikorerwamo na IPRC Karongi, Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo n’ibigo bitandukanye bya Gisirikare ni hamwe mu hagaragaraga cyane inzu zisakaje amabati ya Asbestos.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gihundwe, Mukayiranga Edith, avuga ko muri ibi bitaro asbestos yari isakaye k’ubuso bungana na metero kare ibihumbi 14 ariko ko bageze kure bayisimbuza kuko basigaje metero kare 4000Frw.

Ati “Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iri sakaro ryangiza ubuzima bw’abantu. Iyo amaze gusaza aravunguka iryo vumbi iyo abantu barihumetse rifunga uturemangingo dutuma duhumeka neza. Impamvu abaturage bumva ko nta kibazo ni uko ari ibintu bigenda biba buhorobuhoro”.

Léonard Manirambona, Umuyobozi Mukuru wungirije wa IPRC Karongi, ushinzwe amasomo n’amahugurwa avuga ko mu nzu bakoreramo z’icyahoze ari Ishuri ry’Ubuhinzi n’amashyamba EAFO Nyamishaba bari bahafite inzu zisakaje asbestos ku buso bwa metero kare 4000.

Avuga ko byari biteye impungenge ku buzima bw’abarimu bigisha muri aya mashuri, n’abanyeshuri bahigira ndetse no ku bandi baturage kuko umukungugu uva kuri izi nzu imvura yawumanuraga ukivanga n’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Ati “Turashimira Leta binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire RHA badufashije gusimbuza aya mabati. Turi mu byishimo kuko tumaze imyaka ibiri icyo gikorwa cyarakoze ubu ari abanyeshuri ari abakozi twese turi guhumeka umwuka mwiza”.

Amabati ya asbestos akurwa ku nzu zo mu Ntara y’Iburengerazuba, ahambwa mu byobo byabugenewe biri mu turere twa icyo mu Rusizi, Karongi, Rubavu na Ngororero.

Izi site zitoranywa bigizwemo uruhare n’Ikigo Gishinzwe ibidukikije REMA. Iyo site ikaba igomba kuba itari mu baturage kandi icyobo kigacukurwa ahatari amazi yo mu butaka.

Sibomana Pacifique, umukozi wa RHA ushinzwe ubugenzuzi mu mushinga wo guca asbestos mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko umuntu usambura aya mabati agomba kuba yambaye bote, igisarubeti, n’ingofero bitinjirwamo n’amazi kugira ngo byorohe gukuraho imikungungu ya asbestos.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko bakomeje gusobanurira abaturage ububi bwa asbestos no kubibutsa ko ikiguzi cyo kuzikuraho kiri hasi bagereranyije n’agaciro k’ubuzima bwabo.

Ati “Kuzikuraho ntabwo bisaba amafaranga menshi. Abakizifite ubutumwa twababwira ni ugukora uko bashoboye bakazikuraho”.

Mu ntara y’Iburengerazuba gusimbuza amabati ya asbestos bigeze kuri 78% mu gihe ku rwego rw’igihugu kuzimbuza bigeze kuri 85.3%.

Mu Ntara y'Iburengerazuba gusimbuza amabati ya asbestos bigeze kuri 78%
Abasimbuza amabati ya asbestos bagomba kuba bambaye imyambaro y'ubwirinzi
Abakozi n'abanyeshuri ba IPRC Karongi ishami rya Nyamishaba bishimira ko inzu zaho zakuweho amabati ya asbestos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .