Hari mu muhango w’Ihererekanyabubasha wabereye ku biro by’iyi Ntara mu Karere ka Karongi ku wa 29 Ugushyingo 2024.
Tariki 23 Ugushyingo 2024 nibwo iyi Ntara yari inyuma mu bipimo bitandukanye yahawe Guverineri mushya, Ntibitura Jean Bosco wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.
Dushimimana Lambert yagaragaje ko akuwe muri izi nshingano yari amaze kubona ko hari ibibazo abaturage bagira, akibwira ko inzego z’ibanze zabikemuye nyamara atariko bimeze hose.
Ati “Umuyobozi wegereye abaturage akagira uruhare mu kuzambya ibintu harimo no guhisha amakuru no guhishira abagizi ba nabi kugeza igihe haba ibyaha bibangamiye umudendezo w’abaturage kugera no ku ngengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko Intara y’Iburengerazuba iri inyuma mu bipimo byinshi.
Ati “Iyi ntara iri mu zikiri inyuma cyane mu bipimo byose, ku bijyanye n’igwingira, imibereho y’abaturage no mu bukungu”.
Kayisire yagaragaje ko iyi Ntara nubwo ifite ibibazo ataribyo byinshi kurusha amahirwe.
Ati “Amahirwe ya mbere ni abaturage, nibo soko y’iterambere twifuza. Uburyo duhihibikanira gukemura ibibazo byabo n’uburyo tuzabubaka nibyo bizatwereka umusaruro mwiza kurusha ibibazo dufite”.
Ntibitura ahawe kuyobora iyi Ntara nyuma y’iminsi mike habaye impinduka mu buyobozi bw’uturere twa Karongi na Rusizi n’isezera ry’abakozi mu Karere ka Karongi n’aka Nyamasheke.
Iyi ntara kandi iri inyuma mu mitangire ya serivise kuko raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, iherutse kugaragaza ko uturere dutandatu muri turindwi tugize iyi Ntara twasubiye inyuma mu mitangire ya serivisi n’imiyoborere.
Guverineri mushya, Ntibitura Jean Bosco yavuze ko ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Karere ka Karongi no mu Karere ka Ngoma bikwiye gukangura abayobozi, avuga ko ibyo ashyize imbere ari ukwegera umuturage.
Ati “Ibibazo by’amacakubiri hagati y’abayobozi n’ingengabitekerezo ya Jenoside, twari tumaze dukurikira amakuru twarabyumvise ko byabayeho mu turere tumwe ndetse ko no mu tundi bishobora kuba bihari. Tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo turusheho gukora ubukangurambaga, kumanuka kwegera abaturage kugira ngo twumve ibibazo bafite no kureba ko hari ababa babifitemo uruhare kugira ngo bashyikirizwe inkiko”.
Ntibitura Jean Bosco abaye Guverineri wa munani uhawe kuyobora iyi Ntara igizwe n’uturere turindwi turimo dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!