Ni amasoko arimo iryo mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ryari ryitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko rikaba rimaze imyaka itandatu ridakorerwamo.
Muri ayo masoko harimo isoko nyambukiranyamipaka rya Rusizi I riherereye mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi. Iri naryo ryuzuye mu 2017 ryitezweho gukemura ikibazo cy’abacururizaga ku gasozi, izuba n’imvura rikangiza ibicuruzwa byabo.
Ni isoko kandi ryari ryitezweho korosha ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ingamba zashyizweho zo kugabanya urujya n’uruza hagati y’ibi bihugu byombi mu kwirinda COVID-19, zatumye iri soko ribura abarikoreramo kugeza n’ubu.
Mu masoko nyambukiranyamipaka amaze igihe apfa ubusa harimo ni irya Gikundamvura mu karere ka Rusizi ryubatswe rije koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ariko rikaba rimaze imyaka ibiri ridakoreshwa.
Mu birori byo gushimira abasora byabereye mu karere ka Rusizi tariki 8 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest yavuze ko abacuruzi bo muri iyi ntara bifuza ko bahabwa amasoko nyambukiranyamipaka adakoreshwa bakayabyaza umusaruro.
Ati “Tubona byagira uruhare mu kongera imisoro by’umwihariko imisoro yeguriwe inzego z’ibanze”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yavuze ko aya masoko nyambukiranyamipaka yashyiriweho korohereza abikorera batari banini bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bityo ko kuba yakwegurirwa abikorera ari byiza.
Ati “Ni ibyaganirwaho n’inzego zitandukanye, hakarebwa intego zatumye ashyirwaho. Ntekereza ko abikorera baramutse bayafashe bakayakoreramo intego yatumye ashyirwaho ntabwo yabangamirwa”.
Nubwo hari amasoko nyambukiranyamipaka yo mu Ntara y’Iburengerazuba adakorerwamo, hari andi nkayo arimo irya Rugali mu karere ka Nyamasheke n’irya Bugarama mu karere ka Rusizi akoreshwa ku kigero gishimishije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!