Yabitangarije mu nama yaguye y’umutekano yagaragarijwemo uko wifashe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba n’ingamba zo gukomeza kuwubungabunga mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022 n’itangira ry’uwa 2023.
Iyi nama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano yabereye mu Karere ka Karongi ku wa 22 Ukuboza 2022.
Guverineri Habitegeko yavuze ko mu mezi atandatu ashize mu Burengerazuba habaruwe impfu 111 zidasobanutse. Izi zirimo imirambo yagiye itoragurwa hirya no hino, abazize impanuka zo mu muhanda, abaguye mu Kivu n’abarwanye bikarangira umwe yishe undi.
Yagize ati “Zimwe mu mpamvu twagiye tubona, hari impfu ziterwa n’amakimbirane, ashingiye ku mitungo cyangwa se amakimbirane mu miryango, hari ibijyanye n’ubusinzi ugasanga abantu barasinze bararwanye bivuyemo kwicana, hari n’impfu ziterwa n’impanuka na zo ubona zakabaye zirindwa, zaba ari impanuka zo mu muhanda, dukunze no kugira impanuka zo mu Kiyaga cya Kivu.’’
“Abantu 111 batakaje ubuzima mu buryo budasobanutse ni na yo mpamvu twari mu ngamba kugira ngo turebe ko twagabanya ibyo bibazo.”
Guverineri Habitegeko yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gushishikariza abantu kwirinda amakimbirane, cyane cyane ashingiye ku mutungo kuko impfu nyinshi ziboneka mu miryango ariyo zishingiraho.
Yakomeje ati “Hari uburyo ubuyobozi bwajyamo bukajya bufasha abaturage gukemura ibi bibazo aho kugira ngo abantu bagirane amakimbirane agera aho kwicana.”
Mu byaha byiganje mu Burengerazuba, icyo gukubita no gukomeretsa biza ku isonga. Ibi na byo ngo ikintu cya mbere kibitera ni ubusinzi kuko abantu batasinze batatinyuka kurwana.
Ati “Nta muntu muzima, utanyoye ngo arenze urugero, utanyweye ibiyobyabwenge wasanga ajya kurwana cyangwa gukubita no gukomeretsa. Akenshi usanga babiterwa n’ibiyobyabwenge cyangwa amayoga banyweye bagasinda. Ibyo na byo twabifatiye ingamba y’amasaha utubari tugomba gukora n’ayo tugomba gufunga, ariko n’ubuyobozi kuba mu baturage bakabigisha ko umurimo atari ukunywa, umurimo atari ukurwana”.
Inama yaguye y’umutekano ku rwego rw’Intara ihuza ubuyobozi bwayo, abayobozi b’uturere, ab’imirenge, n’abahagarariye inzego z’umutekano barimo Polisi, Ingabo n’abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!