00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo basabwe gukomera no gukomeza abandi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 6 April 2025 saa 11:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umuryango AVEGA-Agahozo wita ku babyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi bwasabye abanyamuryango bawo gukomera no gukomeza abandi mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byagarutsweho mu biganiro ku bumwe, ubudaheranwa n’isanamitima bigamije gufasha Abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo, kugira ngo binjire mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeye kandi bashima Imana ko yabarokoye ikanabaha igihugu gifite ubuyobozi bwiza.

Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ibi biganiro byabereye mu Karere ka Rusizi ku 6 Mata 2025 bikaba byitabiriwe n’ababyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Ni ibiganiro bibaye mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu 2018, bwagaragaje ko ihungabana mu banyamuryango ba AVEGA-Agahozo ryari kuri 27,9%, mu gihe mu batarahigwaga muri Jenoside ryari kuri 3%.

Mukankusi Julienne wo mu murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, Jenoside yabaye afite umugabo n’abana batatu anatwite inda y’umwana wa kane.

Yavuze ko umugabo we yiciwe kuri superefegitura ya Rwesero, naho abana be babiri batemwa na sewabo wa Mukankusi, abata mu musarane bamara icyumweru baririramo mbere y’uko bashiramo umwuka.

Ibi byateye Mukankusi ihungabana amara imyaka 20 arwaye umutwe.

Uyu mubyeyi umaze kwiteza imbere binyuze mu bucuruzi bw’umuceri yinjiyemo nyuma yo gukira ihungabana, asaba abagifite ibikomere byo ku mutima basigiwe na Jenoside kugerageza kwishakamo imbaraga no kwitabira amatsinda y’abanyamuryango ba AVEGA kuko ari byo byamufashije gukira.

Umunyamabanga Mukuru wa AVEGA-Agahozo, Niwebuliza Béatrice, yibukije abanyamuryango ko kugira ihungabana atari ubugwari, abasaba gukomera no gukomeza abandi muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31.

Ati "Uburyo bagiye biyubaka turabishima, bagiye barera abana benshi kandi ntaho bakura. Ubutumwa twabageneye ni ukuzibuka biyubaka mu buryo bwo gukira ibikomere ku buryo kwibuka bibasigira imbaraga aho gusiga batentebutse".

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuël yasabye ababyeyi bapfakajwe na Jenoside gukomera kuko ubuyobozi buri kumwe nabo.

Ati "Ubutumwa twabageneye ni ubwo gukomera, tubibutsa ko ubuyobozi buri kumwe nabo, kandi ko umutekano wabo urinzwe aho batuye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi tuzakomeza guhangana n’ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo".

Umuryango AVEGA-Agahozo ugizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 19 barimo 4902 bo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu Ntara y'Iburengerazuba habarurwa abapfakajwe na Jenoside barenga 4000
Meya Sindayiheba yijeje abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi
Umunyamabanga Mukuru wa AVEGA-Agahozo, Niwebuliza Béatrice, yashimye abapfakazi ba Jenoside ko bareze abana benshi mu bihe bigoye
Mukankusi watwawe na Jenoside abana babiri n'umugabo nyuma yo gukira ibikomere yariyubatse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .