00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Uturere dutanu twabonye amanota make mu gushyiraho ingamba zo kurwanya ruswa n’akarengane

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 09:11
Yasuwe :

Uturere dutanu two mu Ntara y’Iburasirazuba twabonye amanota make ari munsi ya 50% mu gushyiraho ingamba no gutanga raporo zo gukumira no gutanga ruswa.

Ibi byagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku wa Kane tariki ya 2 Ukuboza, ubwo rwagaragarizaga abagize inama ngishwanama yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba uko twesheje imihigo yo kurwanya ruswa mu mwaka wa 2020/2021.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje uko uturere twakurikiranye mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ruswa n’akarengane avuga ko tumwe tutatanze raporo ndetse ntitwanagaragaza ingamba dufite mu kurwanya ruswa.

Akarere kaje imbere ni Rwamagana n’amanota 74%, ku mwanya wa kabiri haje Nyagatare n’amanota 58%, Kirehe ku mwanya wa gatatu n’amanota 47%, Gatsibo 35% utundi turere dutatu turimo Bugesera, Kayonza na Ngoma twaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 20%.

Umuvunyi Mukuru yavuze ko uturere twinshi tutagaragaje uburyo bwo gukumira ruswa, uburyo bukoresha mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Ati “ Iyo umuntu yakoze ntatange raporo ntabwo umenya ko yakoze, ikibazo rero ahanini cyabaye mu gutanga raporo itangwa rimwe mu gihembwe zikaba enye mu mwaka, si ukuvuga ko uturere tutakoze ariko utwinshi ntitwatanze raporo.”

Yasabye abayobozi b’uturere kwigisha abaturage ku kumenya uburenganzira bwabo kuri serivisi baka hirya no hino, avuga ko iyo umuturage yajijutse n’iyo abonye aho bamwaka ruswa cyangwa abayitanga abimenyesha n’ubuyobozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko Intara ayoboye yaje mu za nyuma mu kurwanya ruswa n’akarengane nyamara ngo uturere twinshi twarakoze ibikorwa byiza ariko ntibitangirwe raporo.

Ati “ Habayeho kwiyemeza kuko byagaragaye ko hari ibyo dukora ariko ntitubimenyekanishe, hari nk’ibyo tumazemo iminsi aho umuturage asinyana n’umukuru w’umudugudu ku kurwanya ibyaha mu Ntara yose ariko ntibyagaragaye muri raporo, twasabye abayobozi kugaragaza ibyakozwe ku gihe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana kagize amanota 74%, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kimwe mu byabafashije kuza imbere harimo gutanga serivisi nziza ku baturage no gukurikirana ibitaragendaga neza bakabiha umurongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko amanota 20% babonye atabashimishije bakaba bagiye kongera imbaraga mu kurushaho kwegera umuturage no gushyira ingamba zigamije guca ruswa n’akarengane.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana ahabwa igikombe cy'ishimwe
Giverineri Gasana yavuze ko bafashe ingamba zo kwisubiraho
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko hari uturere dukora neza ariko tudatanga raporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .