00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Utugari dufite abaturage bishyuye mituweli 100% twahembwe, utundi duhabwa nyirantarengwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 Kanama 2021 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

Utugari tune two mu Ntara y’Iburasirazuba tumaze kwesa umuhigo wo kuba abaturage bose bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, twahawe ishimwe, ubuyobozi busaba abayobora imirenge n’utundi tugari kwesa uyu muhigo bitarenze ibyumweru bibiri.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kanama 2021 nibwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahembye utugari twesheje umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Kirehe ahahembwe akagari gafite abaturage bamaze kwishyura mituweli 100%.

Akagari kabaye aka mbere ni aka Bwiyorere gaherereye mu Murenge wa Mpanga, kamaze kwishyura mituweli 100%, aka kabiri ni aka Kagese ko mu Murenge wa Nasho kari kuri 96% mu gihe aka gatatu ari aka Mpanga gaherereye mu Murenge wa Mpanga gafite 96,25%

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiyorere kabaye aka mbere, Habakubaho François Xavier, yavuze ko ibanga ryabafashije ari ubufatanye n’izindi nzego mu gukangurira abaturage kwizigamira no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Yakomeje avuga ko ikindi kintu cyabafashije cyane ari uko abaturage benshi muri aka Kagari bibumbiye mu bimina, ibi ngo bituma bizigamira amafaranga make ku buryo bijya kugera mu kwa karindwi buri muryango umaze kubona amafaranga yo kwishyurira abagize umuryango.

Ati “ Mu Kagari ka Bwiyorere dufite ibimina 20 bya mituweli gusa, buri muturage buri cyumweru yizigama bitewe n’umubare w’abagize umuryango, urugero nk’umuryango ufite umuntu umwe yizigama igiceri 100 Frw, tugera mu gihe cyo kwishyura mituweli afitemo 5200 Frw, iyo ari bantu batatu umuturage ashobora kuzigama 200 Frw buri cyumweru umwaka ukarangira ayabonye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye utugari twitwaye neza tukesa uyu muhigo, asaba abandi bakiri inyuma kuba basoje iki gikorwa mu byumweru bibiri.

Ati “ Iki ni igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza na Ejo heza kuko biragendana, kigamije kugira ngo ibyo dukora byose umuturage abe ku isonga haba mu mibereho myiza no mu buzima bwiza, igihe kigeze aho gikomeye aho abaturage bari gusarura, turi gufatirana kugira ngo batange amafaranga y’ubwisungane kuko gahunda ya Leta idusaba kugira umuturage ufite ubuzima bwiza ubasha kwivuza.”

Yakomeje avuga ko mu Ntara hose kuri ubu bageze ku gipimo cya 74,5% agasanga guhemba utugari twesheje uyu muhigo ari ukubatera imbaraga ari nako bahwitura utugari tukiri inyuma. Kukijyanye n’igihe ntarengwa bemeranyije n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye yavuze ko bihayeibyumweru bibiri kandi ngo bizeye ko bizashira barangije.

Ati “ Aho nagiye hose ndi kumwe na bagenzi banjye batwizeza ko itariki 15 uku kwezi iki gikorwa bazaba bakirangije.”

Kuri ubu utugari tune nitwo tumaze kwesa uyu muhigo harimo tubiri two mu Karere ka Gatsibo, ako mu Karere ka Nyagatare ndetse n’Akagari ka Bwiyorere ko mu Karere ka Kirehe. Utugari twa mbere turi guhabwa mudasobwa, utundi tugahabwa icyemezo cy’ishimwe.

Guverineri Gasana Emmanuel ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Bwiyorere wabaye uwa mbere na Meya Muzungu Gerald

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .