Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2023 ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba habaga inama mpuzabikorwa yaganiraga ku iterambere ry’umuryango.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere twose tugize iyi Ntara.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, CP Bruce Munyambo, yavuze ko muri ubu bukangurambaga hagiye hakorwa byinshi bitandukanye birimo ubukangurambaga mu kurwanya umwanda aho abantu batuye no mu nkengero z’ingo, bugakorwa kuva ku Karere kugera ku Mudugudu.
Habayemo kandi gusinya imihigo y’Isibo, ubugenzuzi bugamije kureba ingamba zo kwimakaza isuku n’imibereho y’umwana ndetse no gukurikirana abana bagaragayeho igwingira n’imirire mibi.
CP Munyambo yavuze ko ibihembo byashyizweho birimo icyemezo cy’ishimwe ku Karere kabaye aka mbere muri buri Ntara, imodoka y’ishimwe ya miliyoni 26 Frw ku Murenge wahize iyindi mu Ntara, moto ku Murenge wabaye uwa mbere mu Karere ndetse na miliyoni 1 Frw ku Kagari kahize utundi ku rwego rw’Intara.
Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba Akarere kabaye aka mbere ni Ngoma, aka Kayonza kaba aka nyuma. Mu mirenge, uwa Karangazi muri Nyagatare ni wo wabaye uwa mbere, ukaba wanahise wegukana imodoka.
CP Munyambo yavuze ko bagiye bagenzura isuku yari iri muri buri Murenge bakanareba uruhare rw’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage mu kugira isuku n’isukura.
Ati "Ku Murenge witwaye neza twarebye kuba ubukangurambaga bwarageze mu tugari twose, kuba ahantu hose hari isuku igaragarira ijisho, uruhare rw’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga, amarerero akora neza kandi afite isuku, kuba hari ingamba zihamye zo kurwanya imirire mibi..."
Yavuze kandi ko banarebye udushya, umwihariko muri uyu Murenge wa Karangazi bakaba barasanze hari abaturage biyubakiye ikiraro gihuza udusantere tubiri, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 4 Frw.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yashimiye Polisi ku ruhare iri kugira mu bikorwa by’isuku n’isukura, avuga ko isuku yitaweho cyane byagabanya igwingira n’imirire mibi ku kigero cya 80%.
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomereza mu zindi Ntara, hagenda hatangazwa imirenge yagiye itsindira imodoka mu Ntara zose, nyuma yaho ikazazishyikirizwa kuko zamaze kugurwa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!