Kugeza ubu muri iyi ntara hari toni zirenga ibihumbi 16 zitari zabonerwa isoko. Ni ikibazo kigaragara mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, aho Amakoperative menshi arira ayo kwarika bitewe nuko bagifite toni nyinshi batari babonera isoko.
Hari n’abafite umuceri mwinshi ukiri ku mbuga ku buryo bibateye impungenge ko uzahagirira ibibazo.
Umuyobozi wa Koperative Indatwa ihinga mu gishanga cya Rwinkwavu giherereye mu Karere ka Kayonza, Mumarakizizi Egide, yavuze ko bafite toni 1000 z’umuceri batari babonera isoko.
Mu minsi ishize ngo Umukuru w’Igihugu avuga ku kibazo cy’umuceri babonye umuguzi atwara toni 170 hasigara toni 1000, kuri ubu ngo ntibaramenya aho bazakura isoko.
Indi koperative ihinga umuceri mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza yo ifite toni 600 batari babonera isoko mu gihe izigera kuri 800 zagurishijwe.
Mu Karere ka Kirehe muri koperative KOPRIKI ihinga umuceri mu gishanga gihuza Ngoma na Kirehe, bo bavuga ko bafite toni zirenga 5300 z’umuceri utari wabonerwa isoko. Muri izo toni harimo toni 3000 z’umuceri udatonoye na toni 2300 z’umuceri utonoye.
Muri Ngoma ho muri koperative KORIMI ifite umuceri utonoye udukufa tw’ibilo 25 tugera kuri 7030 baburiye isoko. Ibi byatumye barekera aho gutonora umuceri ku buryo bafite izindi toni 970 zikiri aho.
Muri Rwamagana bafite toni 560 z’umuceri ukiri ku mbuga mu gihe indi koperative ya KOPRIMA yo muri Ngoma mu Murenge wa Rurenge ifite toni 530 nazo zikiri ku mbuga.
Mu Bugesera muri koperative ya Mwogo bafite toni 3000 zitari zabonerwa isoko. Gatsibo muri koperative ya Coproriz Ntende bafite toni zirenga 2000 zitari zabonerwa isoko.
Akarere ka Nyagatare muri koperative ya KODERIVAM ihinga umuceri mu mirenge ine, bafite toni zirenga 2209 n’ibilo 856 by’umuceri udatonoye wabuze isoko.
Umuyobozi wa koperative Coproriz Ntende, Munyaburanga Emmanuel, yavuze ko abaturage benshi muri iki gihe bakeneye amafaranga cyane ariko ko isoko ryabuze ku buryo mu bubiko bwabo hakiri umuceri mwinshi cyane babuze aho bagurisha.
Yaboneyeho gusaba Leta ko niba umuceri izawugura yawugura hakiri kare kugira ngo abahinzi babone amafaranga yo gushora mu bindi bikorwa by’ubuhinzi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ikibazo cy’umuceri utari wabonerwa isoko cyahawe umurongo w’uko uwo muceri wose uzagurwa na Leta bahereye ku muceri uri ku mbuga bikazakorwa mu gihugu hose.
Ati “Ni ukuvuga ngo Leta yiyemeje kugura umuceri wose udafite abaguzi duhereye ku muceri wari ukiri ku mbuga hanze. Kubera ko ufite ibyago by’uko imvura iguye wakwangirika niyo gahunda ihari. Birasaba ko bikorwa vuba kuko ni amatoni menshi ariko niwo murongo uhari kandi birimo gukorwa.”
Minisitiri Musabyimana yavuze ko abaturage batari bagurirwa ari uko iki kibazo kiri ahantu henshi mu gihugu ariko ko uwo murongo w’uko uwo muceri uzagurwa na Leta ariwo watanzwe kandi bizakorwa hose mu gihugu.
Uyu muyobozi yanenze abayobozi b’uturere batigeze batangira amakuru ku gihe ko bose bafite umuceri wabuze isoko kugira ngo bikemurwe hakiri kare, bikarindira kugera ku Umukuru w’Igihugu.
Yavuze ko ubushobozi bwo gukemura iki kibazo buri gukoreshwa buhari kandi buba bwaranakoreshejwe kare. Biteganyijwe ko uyu muceri uzagurwa ugatonorwa ukagaburirwa abanyeshuri ku mashuri.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iherutse kumenyesha abahinzi b’umuceri ko ku bufatanye na East Africa Exchange, EAX ,yashyizeho uburyo buhamye bwo kugura umuceri wose weze mu gihembwe cy’ihinga 2024B ku giciro cyashyizweho, icyo gikorwa kikaba cyaratangiriye i Rusizi kuwa 18/08/2024, ivuga ko kizakomereza mu tundi turere tw’igihugu.
Utwo turere twari dutahiwe uretse Rusizi, harimo Nyamasheke, Kayonza, Gasabo, Ruhango, Rwamagana, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye na Gisagara, hose hakaba harabaruwe umuceri ugomba kugurwa ugera kuri Toni 26,322.
MINAGRI yakomeje ihumuriza abaturage itangaza ko nta gihomba bazagira kuko isoko ry’umuceri rihari.
Itangazo yasohoye ryavugaga ko "Ibiciro by’umuceri udatonoye byemewe ku kilo: Intete ngufi: 500 Frw, intete ziringaniye: 505 Frw, intete ndende: 515 Frw, umuceri wa Basmati: 775 Frw."
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!