Iburasirazuba: RAB yasabye abahinga urutoki kurukorera nyuma y’udukoko turi guhindura ibitoki umutuku

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Kanama 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyasabye abahinzi b’urutoki mu Ntara y’Iburasirazuba gukorera neza intoki zabo bakazigirira isuku mu rwego rwo kurwanya udukoko turi kwibasira ibitoki tukabirya bigahinduka umutuku.

Ibi babivuze nyuma nyuma yaho hamenyekaniye indwara yibasiye zimwe mu nsina z’abaturage bo mu Turere twa Kirehe, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Nyagatare aho ibitoki byera bisa umutuku wijimye aho kwera bisa icyatsi nk’ibisanzwe. Ni indwara yatangiye kugaragara muri Kamena uyu mwaka.

Nk’abaturage bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mushikiri mu Kagari ka Rugarama mu Midugudu ya Kamarashavu na Kamunyana iyi ndwara yatangiriye, bavuga ko bagiye kubona bakabona ibitoki birasa umutuku uko iminsi ishira buri gitoki cyose cyannye kikagenda gifatwa kugeza insina zose zannye zibaye umutuku.

Mukafoto Ernestine agira ati “Nagiye kubona mbona igitoki kibaye umutuku kikiri kwana. Ubu ntabwo namenya iyi ndwara iyo ariyo twese byaradutangaje kandi biri kuduhombya.”

Muhayimana Innocent we avuga ko batewe impungenge n’iyi ndwara kuko iri kubahombya cyane, ngo bari batunzwe n’ubuhinzi bw’urutoki none ubu bamaze igihe batabigurisha kubera ko biba byahindutse umutuku.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri RAB ushinzwe Ubuhinzi, Dr Bucagu Charles, yabwiye IGIHE ko iyi ndwara imaze kugaragara mu turere dutanu ngo iterwa no kudakorera insina neza.

Ati “Twakoze inama yo kubashishikariza (abahinzi) gukorera intoki zabo neza, ni ikibazo cy’udukoko duto dutera iriya ndwara ibitoki bigatukura cyane. Ni indwara iterwa nuko urutoki rutaba rwasukuwe ngo rukorerwe isuku, twoherejeyo n’abatekenisiye kujya gufatanya n’abaturage, ni ikintu kijyanye no kubashishikariza gukorera intoki zabo.”

Indwara ituma ibitoki byera bitukuye imaze kuboneka mu turere twa Gatsibo na Kirehe.

Dr Bucagu yakomeje avuga bagira inama abahinzi b’urutoki bose mu Ntara y’Iburasirazuba gukorera neza intoki zabo bakazisasira neza mu rwego rwo kwirinda ko n’ahandi yahagera.

Ku kijyanye no kwambika amashashi ibitoki byannye, Dr Bucagu yavuze ko bigikorerwa ubushakashatsi.

Yakomeje ati “Ubu turabasaba gukorera urutoki no gukuraho insina zarwaye zikarandurwa, ibyatsi n’indi myanda yose ishobora kwihishamo udusimba ikavanwaho, ni indwara urebye iterwa no kuba urutoki rutakorewe isuku.”

RAB itangaza ko kuri ubu nta muti uzwi uraboneka wo guhangana n’utwo dusimba dutuma ibitoki byera bitukuye uretse gukorera urutoki neza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyasabye abahinzi b’urutoki mu Ntara y’Iburasirazuba gukorera neza intoki zabo bakazigirira isuku mu rwego rwo kurwanya udukoko turi kwibasira ibitoki tukabirya bigahinduka umutuku

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .