Mu myaka ibiri ishize nibwo Akarere ka Rwamagana kemereye urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Intara ikibanza bakubakamo ahantu hajya habera imurikagurisha mu buryo bahoraho, byanaba ngombwa hakanakorerwa ibindi bikorwa byabinjiriza amafaranga.
Ni nyuma y’uko PSF yari yagaragaje ko nibura buri mwaka itanga miliyoni 120 Frw yo kubaka ahantu haba hari bubere imurikagurisha ryasozwa ibyo bari bubatse bakabisenya.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku myiteguro y’imurikagurisha ry’iyi Ntara rizatangira tariki ya 17 Kanama 2024, yavuze ko imyiteguro igeze kure kandi ko bashaka gutangira gukusanya amafaranga yo kubaka ahantu iri murikagurisha rizajya ribera mu buryo buhoraho.
Yagize ati “Turimo turatekereza ko twakubaka ahazajya habera imurikagurisha mu buryo buhoraho kuko ibi bikorwa dukora umunsi ku munsi bidutwara amafaranga menshi kandi tukabisenya. Turimo turavugana na bagenzi bacu kandi barimo barabyumva turashaka kwegeranya ubushobozi nk’abikorera kugira ngo twubake, ntekereza ko bitazatinda kuko tuzajya twubaka gake gake.”
Nkurunziza yavuze ko nibamara kubyemeranywa bose mu nama bazahita batangira gushaka uko ibikorwa byo kubaka byatangizwa ariko kuri ubu ngo haracyari ibiganiro kandi biganisha aheza.
Yavuze ko kandi nibura buri mwaka iyo bari gutegura ibikorwa by’imurikagurisha bakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 120 Frw arimo ayubaka ahakorerwa imurikagurisha, gukururayo umuriro, gushyiraho ihema, kubaka uruzitiro n’ibindi byinshi byose bisenywa iyo imurikagurisha risojwe.
Kuri ubu biteganyijwe ko imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba rizitabirwa n’abamurika barenga 300 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Rizatanga akazi ku bantu 400 biganjemo urubyiruko. Biteganyijwe ko ritazangira tariki ya 17 Kanama risozwe tariki ya 3 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!