00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Mu mudugudu hagiye kongerwamo icyiciro gishya cy’umuyobozi w’ingo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 February 2025 saa 01:11
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangije gahunda yo kugira Umudugudu w’icyitegererezo muri buri Kagari, bunagira inama iyi midugudu yo gushyiraho undi muyobozi wiswe umuyobozi w’ingo uzajya akurikirana ingo ziri hagati y’eshanu na zirindwi begeranye, akamenya amakuru y’ibiberamo hagamijwe kuzifasha kugera ku iterambere no gukumira ibyaha.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’aho bikozwe mu Mudugudu wa Gakoma uherereye mu Kagari ka Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, bigatuma uyu Mudugudu umara imyaka ine utarangwamo icyaha.

Yatangijwe kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025, mu Karere ka Kayonza, aho abayobozi b’imidugudu 50 yatoranyijwe bari kongererwa ubumenyi buzabafasha kugira imidugudu itarangwamo icyaha kandi iyobowe neza.

Abitabiriye aya mahugurwa bahabwa ibiganiro bituma aho bayoboye haba icyitegererezo, ibibafasha kumenya uko bakwicungira umutekano n’uburyo bashyiraho umuyobozi w’ingo nk’icyiciro cyabafasha kwihutisha iterambere ry’umuturage.

Umuyobozi ushinzwe ingo ziri hagati y’eshanu na zirindwi azajya yunganira Mutwarasibo wari usanzwe ayobora ingo ziri hagati ya 15 na 20.

Harindintwari Fidele uyobora Umudugudu wa Bubindi uherereye mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Murama, yavuze ko umuyobozi w’ingo ari icyiciro kigiye kubafasha mu gukora akazi neza no kugenzura ibice byose by’umudugudu umunsi ku munsi.

Ati “Ubusanzwe Umuyobozi w’Umudugudu hari amakuru atabonaga ya buri rugo, umuyobozi w’ingo rero azadufasha kugera kuri buri rugo ku buryo buri munsi buzajya bwira Mudugudu azi neza amakuru ya buri rugo, niba hari abakeneye ubufasha arare abimenye ku buryo bimworohera kubigeza ku zindi nzego.’’

Mukandayambaje Violette uyobora Umudugudu wa Kabukara mu Kagari ka Umubuga mu Murenge wa Ruramira yavuze ko umuyobozi w’ingo bagiye kongera mu isibo azabafasha kumenya ibyabereye mu mudugudu mu buryo bworoshye.

Ati “Hari nk’igihe hazaga umuturage kurara muri ya Sibo twese ntitubimenye, ubu rero wa muyobozi w’ingo azajya ahita abibwira Mutwarasibo na we abibwire ushinzwe umutekano bidufashe mu kurara tumenye ibyabereye mu mudugudu wacu.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo bagere ku muturage, bamenya uko bahagaze muri gahunda za Leta kandi bigafasha kubona amakuru y’umutekano.

Ati “Ikigamijwe ni ukugira ngo tugere ku muturage neza, dufite komite y’umudugudu ariko dufite n’abakorerabushake benshi twagakwiriye guhuza imbaraga na bo kugira ngo tugere ku muturage, za gahunda za Leta aba atumvise neza tumwegere twifashishije wa mukorerabushake ukurikirana ingo enye cyangwa eshanu akamenya amakuru yazo, akamenya uko bahagaze muri gahunda za Leta, bizadufasha kugeza ku iterambere wa muturage.”

Kuri ubu mu Ntara y’Iburasirazuba hatoranyijwe imidugudu 503 y’icyitegererezo, ni ukuvuga umwe muri buri Kagari, ikazakurikiranwa mu mezi atandatu kugira ngo ibe ntangarugero mu guhindura imibereho y’umuturage abigizemo uruhare.

Abayobozi b'imidugudu bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri iyi gahunda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana yavuze ko Umuyobozi w’ingo azafasha mu kwihutisha iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .