Izi kanyanga zafatiwe mu turere twa Nyagatare na Kayonza, abaturage bane akaba aribo bafatiwe mu cyuho barimo batatu bari bazihetse kuri moto ndetse n’undi umwe wafatanwe kanyanga iwe mu rugo ari kuyicuruza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko kugira ngo abo bantu bafatanwe kanyanga habayeho ubufatanye n’abaturage.
Ati “Litiro 1250 za kanyanga zafatiwe mu turere tubiri, Nyagatare zahafatiwe inshuro ebyiri na Kayonza zihafatirwa inshuro ebyiri harimo n’uwo twayisanganye iwe mu rugo. Abari bazitwaye bose barafashwe bashyikirizwa Ubushinjacyaha, hari abafashwe bahetse kanyanga kuri moto bazijyanye kuzikwirakwiza mu bice bitandukanye nka Gatsibo, Kayonza ni nabo bakomeza bakagera no mu tundi turere, hakaba n’undi twasanze iwe mu rugo ariho kanyanga ayifite.”
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko ku Bunani kandi abantu batandatu bapimwe bagasanga banyoye ibisindisha barimo abashoferi babiri b’imodoka ndetse n’abamotari bane.
Yashimiye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku kuntu bitwaye neza mu minsi mikuru, abibutsa ko gutangira amakuru ku gihe biri mu bifasha Polisi gucunga umutekano neza.
Ati “Turashimira abaturarwanda n’abatuye muri iyi Ntara uko bitwaye mu minsi mikuru, turongera kwibutsa abantu ko bakwiriye kunywa mu rugero, ntabwo iminsi mikuru ivuze gusinda ni birinde ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko. Abaturage nibatange amakuru ku hantu babona ibyaha cyangwa se ku bantu batunda ibiyobyabwenge kugira ngo bafatwe babihanirwe, iyo baduhaye amakuru hakiri kare bidufasha gukumira.”
Kuri ubu abantu bane bafatanwe kanyanga bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye zibegereye mu gihe bategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Polisi kandi ivuga ko ugereranyije n’imyaka yashize muri iyi minsi mikuru nta mpanuka zikomeye zabayeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!