00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Izuba ryumishaga imyaka barikoresha mu bikorwa byo kuyuhira

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 10 March 2025 saa 01:03
Yasuwe :

Abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ko mu bihe byashize ubuhinzi bw’umwuga butapfaga gushoboka kubera imvura nke no kutagira uburyo bwo kuhira, ariko aho batangiriye gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira umusaruro wikubye inshuro nyinshi.

Rwibasira Alexis ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana yabwiye RBA ko yuhira umurima wa hegitari 13 akoresheje ingufu z’imirasire y’izuba.

Ati “Mbere nabanje kugira ikibazo cy’izuba, imyaka ikarumba. Ariko ubu umusaruro warazamutse, imiteja yanjye nyihinga kuri hegitari enye yampaye toni 50, naho voka umwaka ushize nasaruyeho toni zirenga eshanu, ibyo byatewe n’uko nsigaye mbona amazi ahagije.”

Niyonsaba Cecile uhinga imbuto za marakuja n’imyembe kuri hegitari 15 mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, yatangaje ko yari amaze iminsi ahura n’ikibazo cy’izuba ryinshi mu buhinzi bwe, akishimira ko agiye guhabwa ibikoresho byo kuhira hegitari icyenda akoresheje ingufu z’imirasire y’izuba, akaba yizeye ko bizamufasha gukemura iki ikibazo.

Yagize ati “Amazi barayazamura bakayazana mu miyoboro iza mu murima, ku buryo buri giti kizaba gifite uko kivomerwa. Twiteze umusaruro mwiza, kuko mbere twuhiraga dukoresheje amazi make, ariko ubu tuzaba dufite uburyo bwizewe.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo kuhira mu mushinga ukorera muri RAB, Eng. Munyambonera Divin agaragaza ko uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bwafashije abahinzi guhinga no mu mpeshyi, aho usanga imboga n’imbuto biboneka mu masoko igihe cyose.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimangiye ko kuhira hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba byatumye ubuso buhingwa bwiyongera muri aka karere.

Yagize ati “Icya mbere cyiza ni ukongera umusaruro, ha hantu umuntu atagiraga amazi ahagije ubu yarahageze, umusaruro wariyongereye, ubutaka buhingwa na bwo bwariyongereye, kuko inaha ntihahingwaga cyane kuko habaga imvura nke.”

Umushinga witwa SAIP ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa ukorera mu Kigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi [RAB] ni wo utera inkunga ibikorwa byo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba.

Ufasha abahinzi kubona nkunganire y’abafite ubutaka bwa hegitari imwe kugera kuri enye n’igice igera kuri 50%. Naho icyiciro cy’abafite ubutaka kuva kuri hegitari eshanu kugera ku icumi bahabwa nkunganire ya 75% mu kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba.

Abahinzi bo mu ntara y’Iburasirazuba batangiye kuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .