Iburasirazuba: Imiryango isaga 400 yiganjemo iy’abarimu bo mu mashuri yigenga yahawe ibiribwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 Kamena 2020 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Imiryango 431 igizwe n’abantu barenga 2000 yiganjemo iy’abarimu bigisha mu mashuri yigenga mu Ntara y’Iburasirazuba n’abandi bakozi bahagarikiwe amasezerano kubera ingaruka za Coronavirus, bahawe ibiribwa mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibi bihe.

Ibiribwa bahawe kuri uyu wa Kane birimo akawunga, ibishyimbo, isabune n’udupfukamunwa. Ni igikorwa cyabaye mu Turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe, kigirwamo uruhare n’Ishami rya Kiliziya Gatolika rishinzwe gufasha abababaye, Caritas, muri Diyosezi ya Kibungo.

Mu nkunga yatanzwe, buri muryango wahabwaga ibilo 15 bya kawunga, ibilo 10 by’ibishyimbo, amasabuni n’udupfukamunwa tune.

Bamwe mu barimu bo mu mashuri yigenga bahagarikiwe amasezerano babwiye IGIHE ko bishimiye kuba bibutswe n’uyu muryango ukabaha ibyo kurya.

Mwamwezi Mushunju Christine uturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo wigishaga ku ishuri ryigenga mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yishimiye cyane kuba ahawe ibyo kurya, mu gihe amaze amezi hafi atatu umushahara we warahagaritswe.

Yagize ati “Batugiriye neza cyane kuko umushahara wacu warahagaze, ndashimira Imana cyane yo yakoreye muri aba bantu bakadufasha. Kuva Coronavirus yagaragara bahise baduhagarika mu kazi, imibereho yacu itangira kugenda nabi, gusa ndashimira leta ko yagiye nayo itugoboka ikatuba hafi.”

Odilla Zawadi na we uturuka muri RDC, yavuze ko nk’abanyamahanga bakoreraga mu Rwanda, ubwo imishahara yabo yahagarikwaga bari bafite ubwoba bw’uburyo bazabaho kugeza muri Nzeri ubwo amashuri azaba asubukuwe.

Ati “Ubu tumaze gufashwa kabiri, urabona ko batita ku Banyarwanda badafite akazi gusa ahubwo natwe batwitayeho, ndashimira leta cyane.”

Uwamungu Annualite na we wigishaga mu mashuri abanza ku Kigo cyigenga cya Espoir muri Rwamagana, yavuze ko ubuzima budahagaze neza kuko benshi mu barimu bari bamenyereye umushahara wa buri kwezi, ku buryo ubu bibasaba gushakisha no mu bindi bakora kugira ngo bashobore gutunga imiryango.

Umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Kibungo, Padiri Aimable Ndayisenga, yavuze ko bahisemo gufasha abarimu bigisha mu mashuri yigenga n’abandi bakozi bahagarikiwe amasezerano hirya no hino muri iyi ntara ngo bakomeze kubereka ko bagomba gukomeza kubaho kandi neza.

Ati “Ibiribwa twabahaye bifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibihumbi 500, gufasha abarimu n’abandi bahuye n’ibibazo byo gutakaza akazi ni ibintu byiza kuko biratuma nka mwarimu wari utangiye kwiheba byibuze hari iminsi yicumaho bikanatuma nibafungura azitanga atizigamye mu kwigisha abana.”

Yavuze ko bagishakisha n’izindi nkunga ku buryo bazakomeza bakababa hafi kugeza ubwo amashuri azongera gufungurwa muri Nzeri.

Buri muryango wahabwaga ibilo 15 bya kawunga, ibilo 10 by'ibishyimbo n'ibindi
Imiryango 431 igizwe n’abantu barenga 2000 yiganjemo iy’abarimu baturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigisha mu mashuri yigenga mu Ntara y’Iburasirazuba n’abandi bakozi bahagarikiwe amasezerano kubera ingaruka za Coronavirus, bahawe ibiribwa mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibi bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .