00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Imiryango 4000 yabanaga binyuranyije n’amategeko yarasezeranye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 05:14
Yasuwe :

Imiryango irenga 4000 yo mu Ntara y’Iburasirazuba yasezeranyijwe imbere y’amategeko mu cyumweru kimwe, nyuma y’uko bamwe mu bayigize bakomeje kubona ingaruka baterwa no kubana mu buryo butemewe.

Byagatutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa 25 Nzeri 2022.

Muri iki Cyumweru habaruwe imiryango 8717 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, hasezeranywamo 4290, indi ikaba iri kuzuza ibisabwa kugira ngo izasezerane.

Muri iki Cyumweru kandi handitswe mu bitabo by’irangamimerere abana 11,661, haganirizwa abayobozi kuva ku Mudugudu, abikorera, ababyeyi n’abandi benshi ku ihame ry’uburinganire.

Imwe mu miryango yasezeranye yishimiye ko yaretse kwitwa ingaragu imbere y’amategeko, abandi bagaragaza ko bagiye bahomba byinshi kubera kubana batarasezeranye.

Tuyishimire Protogène utuye mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ntebe mu Murenge wa Muyumbu wari umaranye n’umugore we imyaka ine, yavuze ko kimwe mu byatumye bafata icyemezo cyo gusezerana harimo amahirwe yajyaga abuzwa n’uko batasezeranye.

Ati "Ubu urwikekwe ku mugore wanjye ruvuyeho, hari ibyangombwa najyaga njya gushaka kugira ngo mbitange mbone akazi simbibone kuko nabaga ntarasezeranye, nkafatwa nk’ingaragu, ubu rero ngiye kujya mbibona, ikindi umugore wanjye yabagaho adatuje kubera ko tutasezeranye."

Bankundiye Adelphine we yagize ati "Ubu ikintu gihindutse kuri twe tugiye kubana twizerana bitandukanye na mbere, iyo utasezeranye uba mu rugo usa n’uwihengetse kuko uba uvuga uti uyu mugabo yazanyirukana agashaka undi akaba ariwe basezerana ariko ubu umutima wagiye mu gitekereko."

Ndindabahizi Alphonse utuye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari k’Akinyambo umaranye imyaka icyenda n’umugore we, yavuze ko kubana n’umugore mudasezeranye bituma hari ahantu henshi uba ukumuriwe.

Ati "Hari akazi gashyirwa ku isoko kugira ngo ukabone ukaba watanga ibyangombwa by’uko ubana n’umugore wawe mu buryo bwemewe n’amategeko, iyo ugiye mu buyobozi rero baguha icyerekana ko uri ingaragu kuko ntibaba bagufite mu basezeranye, urumva ka kazi uba ukabuze. Byambayeho kenshi nanjye ngeze aho nibaza impamvu ntasezerana kandi umugore wanjye tubanye neza."

Uwimbabazi Janvière we yagize ati "Biba biteye ipfunwe kubaho udasezeranye. Reka nguhe urugero rw’ibyambayeho kwa muganga, iyo namaraga kubyara bagiye kwandika umwana bambazaga niba narasezeranye, nkuareba kubeshya, nagera aho nkavuga nti ’oya’, ariko nkasigarana ipfunwe mu bandi. Ubu rero rya pfunwe ryavuyeho, nahamije ko ndi umugore w’umugabo."

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye imiryango yasezeranye avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye.

Ati "Turashima umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga ku kwimakaza ihame ry’uburinganire. Ni urugero rw’ibishoboka kandi bigaragaza ko ubufatanye bw’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa mu kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye ari ngombwa."

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko kugira ngo umuryango urusheho kwiyubaka utere imbere hakenewe ko uba warasezeranye.

Ati "U Rwanda rwiyemeje kubaka imiryango itekanye kandi iteye imbere kuko umuryango ariwo shingiro ry’iterambere nk’uko icyerekezo cy’igihugu cyacu kibigaragaza. Icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire rero ni kimwe mu bisubizo mu kugera kuri iyi ntego."

Yavuze ko kandi bagiye gukomeza kongerera ubumenyi abakozi batandukanye b’uturere n’imirenge mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .