00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Imirenge yahize indi mu gutanga mituweli irimo kubagirwa ikimasa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 September 2022 saa 01:12
Yasuwe :

Uturere twose tw’intara y’Iburasirazuba twiyemeje kubagira ikimasa imirenge izahiga indi mu kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza ‘mituweli’.

Abatuye imirenge ya Remera mu Karere ka Ngoma n’uwa Mpanga mu Karere ka Kirehe bamaze kubagirwa ikimasa ka mushikaki bagashinga iryinyo bishimira ko besheje umuhigo wa mituweli.

Ni igikorwa cyatangiye mu mpera z’ukwezi gushize nyuma yo guhiga kwari kwabaye muri Werurwe uyu mwaka ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yasaba imirenge guhiga igihe izahigurira kwishyura mituweli y’uyu mwaka.

Umurenge wa mbere muri buri Karere byemejwe ko Akarere kazajya kawubagira ikimasa, abaturage n’abo mu nzego z’ibanze bagize uruhare muri ubu bukangurambaga bagasangira mu kwishimira igikorwa cyiza bakoze cyo guhigura.

Mu murenge uba wahize iyindi haba hari akagari kahize utundi, aka ni ko kabagirwa ikimasa ariko no mu tundi tugari tw’uwo murenge hagatumirwa abayobozi bagize uruhare mu bukangurambaga bwa mituweli.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imirenge ya Mpanga muri Kirehe, Remera muri Ngoma ariyo imaze kubagirwa ikimasa gusa avuga ko ari igikorwa kizakorerwa mu turere twose.

Ati “ Dukorera ku ntego eshatu zirimo imihigo, ibipimo tukanakorera ku mibare. Iyo habayeho guhigana bakarushanwa ujya kubona ukabona umurenge umwe uciye ku yindi uje imbere hashira igihe undi nawo ukisubiraho, ibi rero tubikora nko gushimira ubuyobozi n’abaturage ko bashoboye gushyashyana bakikura mu bibazo bya mituweli.”

Yakomeje avuga ko iyo bikozwe bituma n’abandi bongera imbaraga mu kwishyura mituweli bigatuma imirenge ihora ihatanye mu gushaka kuza ku isonga.

Guverineri Gasana yavuze ko nubwo ari igikorwa kimaze gukorwa mu turere tubiri gusa kizabera mu turere twose kugira ngo bashimire imirenge yitwaye neza ikesa umuhigo wo kugira abaturage benshi bishyuye ubwisungane mu kwivuza.

Mu cyumweru gishize abaturage bo mu Kagari ka Bwiyorere bamaze gutanga mituweli ku kigero cya 93,78% basangiye brochette n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno banasabwa ko umwaka utaha bahigura 100%.

Biteganyijwe ko kandi kuwa Gatandatu Akarere ka Nyagatare nako kazabagira ikimasa Umurenge wa mbere iki gikorwa kikazanakomereza no mu tundi turere.

Kuri ubu imibare itangwa na RSSB yo ku itariki 14 Nzeri 2022 igaragaza ko abanyarwanda bamaze kwishyura mituweli bangana na 82,5% ku rwego rw’Igihugu.

Bugaragaza ko kandi Intara y’Iburasirazuba abamaze kwishyura ari 79,6%. Akarere ka Kirehe niko kaza hafi aho kageze kuri 86,1%, Kayonza 82,2%, Ngoma 81,1%, Bugesera 80,1%, Rwamagana 79,8%, Gatsibo 77,4% naho Nyagatare ikagira 73,9%

Abaturage bo mu Kagari ka Bwiyorere mu karere ka Kirehe babagiwe ikimasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .