00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Igiciro gito cy’amata, ibura ry’ubwatsi n’imiti ihenze mu nzitizi z’iterambere ry’ubworozi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 January 2022 saa 07:48
Yasuwe :

Aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ko igiciro gito cy’amata, ubumenyi buke mu guhunika ubwatsi, kubura imbuto z’ubwatsi bwongera umukamo ndetse n’ikibazo cy’imiti y’inka ihenze cyane bikiri imbogamizi mu kuzamura umukamo.

Ibi babigaragaje mu biganiro hagati y’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo baturutse muri buri Karere, ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Hari hagamijwe kurebera hamwe ibibazo bikiri mu bworozi n’icyakorwa kugira ngo haboneke umukamo ujyanye n’inka zihari.

Mu mpera z’uyu mwaka Intara y’Iburasirazuba izunguka uruganda rukora amata y’ifu aho rwatangiye kubakwa mu Karere ka Nyagatare. Biteganyijwe ko ruzajya rukenera amata angana na litiro ibihumbi 500 ku munsi mu gihe amata aboneka muri iyi Ntara kuri ubu ari litiro zisaga ibihumbi 200.

Ibi byatumye ubuyobozi bwongera imbaraga mu gushishikariza aborozi korora inka zitanga umukamo kugira ngo uru ruganda ntiruzabure amata rukoresha.

Aborozi bo bagaragaza ko bakibangamiwe n’ibibazo bitandukanye birimo amafaranga akiri iyanga ku mata baba babonye, aho bavuga ko atajyanye n’ibyo bashora ku nka.

Uzayisenga Leonard wororera mu Mudugudu wa Kamarara mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko kimwe mu bibazo bikigaragara mu bworozi harimo ibura ry’ubwatsi, ubumenyi buke mu kumenya guhunika ndetse n’igiciro gito cy’amata.

Ati “Ubumenyi buracyari buke, birasaba gukomeza kuduhugura no kutwigisha. Igiciro cy’amata cyo kiri hasi cyane usanga litiro ari amafaranga 200, tugasanga ari uguhendwa cyane kuko nibura urebye ibyo tuyitangaho birimo kugura ubwatsi n’imiti, nibura litiro y’amata igeze kuri 300 Frw twakwishima.”

Mukamana Esther na we wo muri aka Karere ka Kayonza, yavuze ko mu bibangamiye aborozi harimo igiciro cy’imiti y’inka kikiri hejuru, agasaba Leta kureba uburyo imiti yashyirwa ku giciro gito bitandukanye n’iyo bagura kuri ubu.

Niyotwagira Jean Damascene uhagarariye ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Ngoma, yavuze ko kimwe mu bintu bikwiriye kuvugururwa cyane ari uburyo bwo gutera intanga.

Ati “Aborozi ntabwo bazibona ku buryo bwihuse. Usanga kugira ngo umworozi abone intanga bigoye kuko arinda kujya gushaka uzitera, yaba ari umukene ugasanga abona amafaranga bigoranye. Ubu rero turashaka kujya dushyira hamwe bakaziduha, umworozi uzishaka agaca mu ihuriro nibura bikamworohera.”

Mukeshimana Donatha wororera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange we, yavuze ko kuba abenshi bacyorora inka z’Inyarwanda zidatanga umukamo na cyo kikiri ikibazo cyane ku musaruro w’ubworozi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel aganira n'aborozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’aborozi b’inka zitanda umukamo mu Rwanda, Musime Umurungi Florence, avuga ko kugira ngo ubworozi butere imbere hakenewe guhindura imyumvire ku borozi bakumva ko bava mu bworozi gakondo bagakora ubworozi buteye imbere.

Ati “Ubu turi gufatanya na RAB tukabahuza tukabereka ibyo bakora, ikindi turi kuvugurura icyororo aho turi kuzana inka zitanga umukamo mwinshi tukanavugurura ibyo duha inka kugira ngo zongere umukamo.”

Yakomeje avuga ko ku bantu bafite inzuri nini, batangiye kubaha imbuto nziza z’ubwatsi mu rwego rwo kubwongera no kongera umukamo mwiza ushobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko kimwe mu bibazo bigihari cyane ari uko aborozi batariyumvisha korora bagamije isoko.

Ati “Iyo ugiye kureba usanga umworozi ataragira ubumenyi buhambaye, arorora bisanzwe ariko ntabwo yorora avuga ati njyewe ndashyiramo ibi nkuremo ibi ng’ibi, inka nyihe ibi nzayikuremo ibi.”

Yavuze ko uruhererekane mu nyongeragaciro abenssi batarabigeraho ari nayo mpamvu nka Leta iri kugenda ibahuza mu rwego rwo kureba icyakorwa kuri buri rwego hatabayeho kwitana ba mwana.

Guverineri Gasana yavuze ko aborozi bakwiriye gukoresha inzuri icyo zagenewe niba hemewe guhingamo 30% buri wese akabikora uko kandi bakiyemeza guhinga ubwatsi bw’amatungo bwiza no korora inka zitanga umukamo.

Ku kijyanye n’aborora inka z’inyama, yijeje aba borozi ko hagiye gushyirwa iminzani ku hagurishirizwa inka, iyi minzani ikazajya yifashishwa mu gupima ibiro inka aho gupimisha ijisho gusa.

Yabijeje ko Leta na yo izakora ibishoboka byose bakoroherezwa mu kubona ibisabwa byose ariko umusaruro mwiza ukaboneka yaba umworozi akunguka ndetse n’igihugu kikunguka.

Intara y’Iburasirazuba ibarurwamo inzuri zisaga ibihumbi 10 ziri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 100, habarurwamo kandi inka zisaga ibihumbi 500 mu gihe nibura ku munsi haboneka umukamo uba wagiye ku makusanyirizo ungana na litiro zisaga ibihumbi 200.

Guverineri Gasana yavuze ko aborozi bakwiriye gukoresha inzuri icyo zagenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .