Ni inzu yatangiye kubakwa mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nyarusange mu Karere ka Rwamagana, hafi ya Avega Agahozo. Imirimo imaze iminsi mike itangiye.
Umuyobozi w’Umuryango FRP-Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko iyi nzu irimo kubakwa ku butaka burenga gato igice cya hegitari.
Yakomeje ati "Izubakwa na miliyari imwe na miliyoni 600 Frw, ariko hakaziyongeraho miliyoni 200 Frw azagurwamo ibikoresho bizayijyamo birimo intebe, n’ibindi nkenerwa byose."
Yavuze ko iyi nzu izaba irimo ibiro bya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere, ibiro ku rwego rw’Intara, n’icyumba kinini kizajya cyakirirwamo inama, nibura gishobora kwakira abantu 500.
Hazaba kandi harimo Coffee shop abantu bashobora kwiyakiriramo mu gihe bagiye ku cyicaro cy’Umuryango, n’ahantu ho gukorera siporo hazwi nka Gym.
Mbonyumuvunyi yakomeje ati "Nka salle (icyumba cy’inama) tuzaba dufite, abantu bazajya bayikodesha bakoreremo inama, ubukwe n’ibindi byinshi bitandukanye, twateganyije parikingi (parking) nini yakira imodoka nyinshi, ndetse n’ubusitani."
Yavuze ko iyi nyubako izatahwa mu mpera z’umwaka utaha. Amafaranga azayubaka yagiye akusanywa n’abanyamuryango.
Mbonyumuvunyi yakomeje ati "Amafaranga yo kuyubaka ntabwo yose araboneka, abanyamuryango baracyatanga kuko rero ari n’icyicaro cy’abanyamuryango ku Ntara, hari abanyamuryango bo mu tundi turere nabo bazatanga inkunga kugira ngo izuzure."
Kuri ubu imirimo iracyari hasi, kuko imashini zikiri mu gusiza ikibanza.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!