Ibi ubuyobozi burabitangaza nyuma y’aho Akarere ka Rwamagana kemeye ikibanza kizatunganywa kikazajya gikorerwamo imurikagurisha mu buryo buhoraho. Iki kibanza giherereye ku kibuga cya Iga aho Akarere gafite ubutaka bungana na hegitari eshanu.
Ubwo hasozwaga imurikagurisha ry’iyi ntara hagarutswe ku kuba hakenewe ahantu hisanzuye hanini hubatse neza hajya habera iri murikagurisha mu buryo buhoraho. Abahinzi n’aborozi nabo bagaragaje ko bifuza ko hashyirwaho imurikagurisha ryabo bwite ryabafasha mu kubahuza n’abaturage bakabereka uburyo bakongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko Akarere ka Rwamagana kamaze kubona ikibanza kizajya gikorerwamo iri murikagurisha mu buryo buhoraho, yavuze ko kandi mu ngengo y’imari y’uyu mwaka kazakora inyigo y’uyu mushinga hasigare ibikorwa byo kuhubaka.
Ati “Akarere ka Rwamagana kemeye ikibanza ndetse no mu ngengo y’imari yabo bashyizemo inyigo y’icyo gikorwa. Ikibanza baragifite nk’Akarere bakoze inyigo, ubwo hazahita hakurikiraho gufatanya n’abikorera hatunganywe hajye ibyo bikorwa remezo by’ibanze rijye ribera aho ariko n’ibindi bikorwa by’abikorera bijye bibera aho ngaho byose.”
Umuyobozi w’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko bifuje ko imurikagurisha ryajya ribera ahantu hamwe kugira ngo bibafashe kudakomeza gukoresha amafaranga menshi buri mwaka bubaka.
Ati “Akarere ka Rwamagana kamaze kutwemerera ikibanza tugiye kubaka ahantu heza twizera ko mu myaka ibiri aho hantu hacu hazaba huzuye. Tuzajya dufata umwanya imurikagurisha ribe kabiri mu mwaka habeho irijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi noneho hakanabaho n’irindi rihuza abikorera bo mu Ntara n’abandi.”
Nkurunziza yavuze ko bifuza kujya batumira abantu benshi barimo abafite ibikorwa bitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba. Yavuze ko isomo bakuye muri iri murikagurisha ari uko bagiye kujya baritegura kare kandi bakarimenyekanisha cyane kuburyo abantu bose bo muri iyi Ntara bafite udushya baza kutwerekana.
Gutegura imurikagurisha buri mwaka ngo bitwara arenga miliyoni 120 bakoresha bubaka ibikorwa byinshi biba bizakoreshwa. Iyo imurikagurisha risojwe birongera bigasenywa kuburyo ngo bibatera igihombo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!