00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Hasobanuwe impamvu yo gutumbagira kw’igiciro cy’amata

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 11:23
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buratangaza ko zimwe mu mpamvu ziri gutuma amata aba ingume ku isoko ryo mu Rwanda muri iki gihe biri guturuka ku borozi batishimira igiciro bari kuyagurirwaho hakiyongeraho n’izuba rikomeje kuva ari ryinshi ubwatsi bukabura.

Muri iki gihe amata yarabuze cyane aho agakarito kaguraga 500 Frw kuri ubu kageze kuri 800 Frw nabwo kakabonwa n’umugabo kuva mu mezi abiri.

Iyo wegereye abasanzwe bagura amata menshi nk’Inyange bavuga ko batigeze bagabanya amafaranga bafitaragaho ahubwo ku makusanyirizo, umukamo wahageraga ari wo wagabanutse cyane.

Urugero nko mu Karere ka Nyagatare ari nako gakunze guturukamo amata menshi mu Rwanda, nko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira ku makusanyirizo yose hagemuwe litiro ibihumbi 32. Nyamara mu gihe mu gihe nk’iki cy’imvura hajyaga hagaragara litiro ibihumbi 120.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, cyibanze ku ngingo zinyuranye zirebana n’iyi Ntara, yagarutse kuri iki kibazo avuga ko hari ibintu byinshi byatumye amata abura.
Gasana yavuze ko amata yabuze kuko kenshi habaye kuyakatisha akajya mu bucuruzi busanzwe ntajye ku makusanyirizo.

Ati “ Si yose ariko bamwe bari kubikora muri ubwo buryo, iyo uganira na bo usanga hari ikibazo cyabaye ariko nanavuga ko kizwi kandi turimo kugerageza kureba uburyo ki twafatanya gufata ingamba.”

Yakomeje agira ati “Amata yabuze bwa mbere kuko hari izuba ryinshi ariko ubwa kabiri yabuze kubera ko hari uburyo aborozi babona ko ibyo bashoramo n’ibyo bakuramo harimo ikinyuranyo kidahagije kuburyo ngo uyu mushinga utari kugenda neza ariko iki kibazo kirazwi turimo kugisuzuma kugira ngo turebe ukuri kwabyo noneho nitubona koko hari ibibazo byateza abantu igihombo harebwe icyakorwa.”

Yasabye aborozi kujya bubahiriza amasezerano bagirana n’inganda bagakoresha imbaraga mu kongera umusaruro borora inka nziza zitanga umukamo ngo kuko aribyo bizakemura ikibazo mu buryo burambye.

Guverineri Gasana yijeje aborozi ko hari kurebwa uburyo iki kibazo cyakemurwa mu buryo bwiza kandi burambye budahendesha aborozi.

Ati “ Nibyo koko tuzareba igiciro uko gihagaze ariko na none tubanze turebe n’ibihari uko bimeze gusa tubirimo turi gukurikirana ngo turebe uko byatungana.”

Ubusanzwe Intara y’Iburasirazuba ibonekamo amata angana na litiro zirenga ibihumbi 200 mu gihe cy’imvura ibintu bitandukanye no muri iyi minsi kuko umukamo wagabanutse mu buryo bugaragara.

Amata akomeje kubura ni guhenda mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .