Iburasirazuba: Hashyizweho abarenga 1000 bazahwitura abacuruzi barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Kanama 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, PSF, rwashyizeho itsinda ry’abahwituzi 1045 bazajya bakorera mu dusantere twose mu rwego rwo gufasha abacuruzi gukomeza ingamba zo kwirinda no kurinda ababagana icyorezo cya COVID-19.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 ariko kinabera no mu tundi dusantere.

Aba bahwituzi bashyizweho nyuma yuko bigaragaye ko abacuruzi badohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 aho ngo bamwe batagikoresha kandagira ukarabe mbere yo kwakira umukiliya, ntibite ku kuba yambaye neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera no gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko impamvu bashyizeho aba bahwituzi ari uko babonaga abacuruzi baratangiye kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda COVID -19.

Ati “Abahwituzi ni itsinda twashyize muri buri gasantere kose ko mu Ntara y’Iburasirazuba rigizwe n’abantu batatu ariko nko mu mijyi minini nko mu wa Kayonza na Rwamagana hagiye harimo batanu. Ni abantu bakangurira bagenzi babo uko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ni abacuruzi bagenzi bacu niyo bakubwiye urushaho kubyumva cyane noneho n’umuyobozi yabikubwira ukarushaho kubyumva.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yibukije abacuruzi ko iyi ntara ari irembo ry’ibicuruzwa byinshi byinjira mu gihugu biturutse hanze, abasaba kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo iki cyorezo kireke gukomeza gukwirakwira hirya no hino mu baturage.

Yakomeje agira ati “Wikunda amafaranga kurusha ubuzima bwawe, mbere yuko wakira amafaranga banza urebe yuko akingiye, umuntu akihagera agomba kubanza gukaraba. Icya kabiri ni imyishyurire, mugomba kubwira abantu ko babishyura bakoresheje ikoranabuhanga mu kwirinda kuyakorakoraho, nitubikora gutyo twese bizadufasha kwirinda.”

Ndayiragije Patrice ukorera ubuhwituzi mu Murenge wa Mukarange yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu bacuruzi ku buryo bizeye ko bazafatanya gushyira mu bikorwa amabwiriza arimo nko guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mukankubito Christine we yagize ati “Ugereranyije n’amezi ya mbere kwirara ntibyabura hari aho ugera ugasanga umucuruzi afite kandagira ukarabe ku muryango ariko adafite amazi n’isabune. Ubu rero kuko dufite abantu bagiye kubyitaho bazajya bakurikirana bahane utabifite ku buryo twiteze umusaruro kuri aba bahwituzi.”

Kuri ubu mu Ntara y’Iburasirazuba abahwituzi bashyizweho ni 1045 bakazajya bagenzura umucuruzi wese warenze ku mabwiriza bakamwigisha abo binaniranye bagacibwa amande.

Imibare igaragaza ko nibura nko mu Karere ka Kayonza abagera ku 124 baciwe amande angana na miliyoni 2 Frw bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Guverineri Mufulukye Fred yasabye abacuruzi kwirinda kwakira abakiliya batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Umuyobozi wa PSF mu Burasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko abahwituzi bazabafasha guhana abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .