00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Hari abacyumva uburinganire nko gutsikamira abagabo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 September 2022 saa 08:00
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire assumpta yasabye abaturage kumva neza igisobanuro cy’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, asaba abakiryumva nk’aho ari ugutsikamira bamwe guhinduka kuko byabafasha kubaka umuryango uhamye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 ubwo yari mu Karere ka Kirehe hatangizwaga Icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “ Kwimakaza Ihame ry’uburinganire, imbarutso y’imiyoberere myiza n’iterambere rirambye.”

Ibikorwa biteganyijwe byabimburiwe no gusezeranya imiryango 737 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko ikaba yasezeranyijwe mu turere twose aho biteganyijwe ko iki cyumweru kizarangira hasezeranyijwe imiryango irenga 2560.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragaje ko hakiri abagabo n’abagore bumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye basaba Leta kongera inyigisho mu miryango

Uwizeyimana Alice utuye mu Murenge wa Nyamugari yavuze ko ihame ry’uburinganire ubusanzwe ari ryiza kuko rituma umugore n’umugabo babasha gushyira hamwe bakiteza imbere, icyakora ngo hari abagore babyumvise nabi ku buryo bakeneye guhugurwa.

Yakomeje agira ati “ N’ubu hari abantu bakivuga ngo uburinganire si bwiza, twe abagore tubyumva vuba ariko abagabo bo babibona nko kubasuzugura, Leta ikwiriye gukora amahugurwa menshi mu baturage, mu nsengero bakaduhugurana n’abagabo ku buryo basobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Birekeraho Sylvestre we yavuze ko iyo bavuze uburinganire benshi mu bagore babyumva nabi bakumva ko hari imirimo bari basanzwe bakora igomba guharirwa abagabo gusa nabo bakayikora.

Ati “ Uzasanga abagore bamwe bitwaza uburinganire batoteze abagabo abandi usange barabahohotera noneho abagabo bamwe ntibajye no kubarega ngo abayobozi babigishe, hari abagabo benshi usanga batotezwa bakabigumana muri bo. Igikwiriye gukorwa ni ukongera inyigisho mu miryango.”

Uwineza Marie Louise wo mu Kagari ka Bukora we yavuze ko ubusanzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bwakagombye kurangwa n’ubufatanye, avuga ko abatari babyumva neza bagihari kandi aribo batuma n’abandi babubona nabi.

Ati “ Hari n’abagabo wegera ukamwigisha ukamwereka ko agomba kuzuzanya n’umugore we akumva ko atari we ugenewe imirimo iyi n’iyi aho kukumva agakeka ko uri kumusuzuguza umugore, icyo Leta yakora rero ni ukongera amahugurwa menshi n’ubukangurambaga kuko abagabo benshi bumva ko guterura umwana cyangwa kumugaburira ari ukumusuzugura bireba umugore.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko ubundi uburinganire n’ubwuzuzanye ari ugutanga amahirwe angana n’uburenganzira bungana ku bitsina byombi.

Ati “ Hari ukuntu abantu batabyumva kimwe ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hari abagore baryumva ukwabo n’abagabo baryumva ukwabo ariko mu magambo make ni uguha amahirwe angana ku bana bose ndetse n’abagore n’abagabo, niba ari ishuri bose bakaryitabira, niba ari ugupiganwa bose bakaza, uburenganzira buri wese akabugira.”

Yasabye bamwe mu bagore n’abagabo baryumva nabi kwisubiraho kuko byangiza umuryango Nyarwanda bagaharanira kurishyira mu bikorwa nk’uko bikwiriye kuko bifasha umuryango mu iterambere.

Ati “ Aho baryubahiriza neza umugabo agaha agaciro umugore, umugore agaha agaciro umugabo we bumvikana mu bwisanzure batera imbere bakita no ku bana babyaye bagakorera urugo rwabo, nicyo twifuza. Ntabwo twifuza abantu bashakana bakabera umutwaro Leta kandi biyemeje kubana.”

Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru cy’uburinganire n’ubwuzuzanye hazakorwa ibindi bikorwa birimo kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere, ibiganiro ku bo mu nzego z’ibanze, ibiganiro n’abangavu babyaye imburagihe ndetse n’ababyeyi babo hagamijwe kubagarurira icyizere.

Imiryango yasezeranye byemewe n'amategeko yashyikirijwe ibyemezo by'ishyingirwa
Imwe mu miryango yasezeranye yagabiwe inka
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ageza ubutumwa ku bitabiriye ibikorwa byo gutangiza icyumweru cyahariwe uburinganire n'ubwuzuzanye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko ubundi uburinganire n’ubwuzuzanye ari ugutanga amahirwe angana n’uburenganzira bungana ku bitsina byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .