Iburasirazuba: Haracukumburwa impamvu zitiza umurindi umubare munini w’abangavu baterwa inda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba butangaza ko mu gucukumbura impamvu zitera umubare munini w’abangavu baterwa inda zitifuzwa, hagaragara ko urujya n’uruza rw’abaza gushaka imibereho muri iyi ntara ntibabashe kwita ku bana babo ari bo nyirabayazana w’abangavu baterwa inda zitifuzwa.

Ibi ni ibitangazwa n’ubuyobozi mu gihe imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko iyi ntara ariyo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abangavu benshi batewe inda zitifuzwa.

Umwaka ushize wa 2018, warangiye mu Turere dutanu twaje imbere mu kugira abangavu benshi batewe inda zitifuzwa tune twari utwo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Raporo ya Minisante igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kaza ku mwanya wa Mbere n’abana 1465 batewe inda, Gatsibo ifite abana 1452, Kirehe 1055 na Bugesera ifite abangavu 925 batewe inda zitifuzwa. Gasabo nayo ifite abana 1064 batewe inda umwaka ushize.

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred yabwiye Radio Rwanda ko hari impamvu zikekwa gutiza umurindi ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda.

Yagize ati “Icya mbere twasangaga hari uturere dufite ibice binini by’ishyamba cyangwa ibihuru aho tubona ko abana bajya gutashya, aho baba bagiye gushaka inkwi abagaragaraho ubwo bugome akaba ariho bakorera ibi byaha.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ariko twasanze nko mu Karere ka Nyagatare ariho haba abaturage benshi bava mu bindi bice by’igihugu baza gutura cyangwa gushaka imirimo ugasanga abana baje bakiri muri ubwo buzima imiryango itaratura neza bigatuma rimwe na rimwe abana batakurikiranywe badafite ababyeyi bari kumwe nabo. Izo ni zimwe mu mpamvu tubona ariko turacyacukumbura ngo turebe.”

Ababyeyi bo bagaragaza ko kuba hatakibaho gukebura abana b’abakobwa biri mu bituma hari abishora mu ngeso z’ubusambanyi bakiri bato. Gusa ku rundi ruhande ariko bavuga ko aribo bafite inshingano zo gufata iya mbere mu kuganiriza abana babo bakababwira uko bakwirinda.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Amb Nyirahabimana Solina, avuga ko uruhare rw’ababyeyi rukenewe muri uru rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu.

Ati “Bizarangira ari uko imiryango n’abagize imiryango babyitayeho by’umwihariko ababyeyi bose bagafatanyiriza hamwe kwita ku muryango.”

Imibare y’Ubushinjacyaha Bukuru igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bakiriye dosiye zigera ku 2996 z’abasambanyije abana.

Inda ziterwa abangavu ni ikibazo gikomeje guhangayikisha Intara y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .