Ni mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahawe abanyeshuri biga ku bigo bitandukanye byo mu turere twa Rwamagana, Ngoma na Kayonza. Buri karere hahuguwemo abanyeshuri 335.
Mu masomo bahawe harimo gukangura umutima n’ibihaha ku muntu wagize ikibazo cyo guhumeka ntanumve, hari ugufasha umunyeshuri wakomeretse ari gukina, uwavuye imyuna n’uko bahamagara imbangukiragutabara.
Umuhire Rebecca yavuze ko bize guhagarika ivirirana no gufasha abanyeshuri bagize ikibazo cyo kubura umwuka mu gihe bari gukina.
Yavuze ko ibi bibazo byakundaga kubaho ku ishuri abana bakomeretse cyangwa bava amaraso menshi bakabahunga aho kubegera ngo babafashe.
Ati “Dukunze kuba turi gukina tukaba twakomereka, njyewe rero nzabasha kuba nafasha wa mwana wakomeretse nkaba nahagarika iryo virirana ry’amaraso nkamujyana kwa muganga. Ni ibintu byari bikenewe cyane kuko ubushize hari umwana wakomeretse twese turamuhunga ariko ubu ntibizongera kubaho.”
Niyibizi Samuel we yavuze ko yungutse ibintu byinshi birimo nko gufasha mugenzi we wasitaye igiti kikamwica cyangwa uwakomerekeye ku ishuri ari gukina. Yavuze ko mbere yo kumujyana kwa muganga abanza kumenya amazina ye ubundi akanamufasha ku kuba amaraso atakomeza kuvirirana cyane.
Cyurinyana Justine usanzwe ari umwarimu w’ubutabazi bw’ibanze, yavuze ko amahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze bayahaye abanyeshuri benshi bo mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye.
Yavuze ko abanyeshuri benshi bishimiye kumenya gutanga ubutabazi bw’ibanze, avuga ko bizafasha abana benshi bajyaga bahura n’ibibazo ku mashuri ntibahabwe ubutabazi bw’ibanze ako kanya.
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko intego yo guhugura uru rubyiruko ari ukugira ngo bahabwe ubumenyi ku butabazi bw’ibanze kugira ngo bajye bafasha abandi benshi bahura na bo umunsi ku munsi.
Ati “Inyungu ntabwo iri ku banyeshuri gusa no mu bigo byabo ahubwo n’aho batuye uwagira ikibazo batabara. Amahugurwa bahawe nta nubwo ari ku rubyiruko gusa ahubwo hari n’abandi benshi bahuguwe mu muryango nyarwanda ku buryo umuturage wagira ikibazo bamutabara.”
Mazimpaka yavuze ko kuri ubu Croix Rouge y’u Rwanda ifite intumbero yo kugoboka abababaye, abantu bagize ibibazo hirya no hino mu gihugu. Yasabye kandi urubyiruko rwahawe aya mahugurwa n’abandi bakorerabushake bagiye bayahabwa, kumva ko ubumenyi bahawe bagomba kubukoresha mu gutabara abagize ibibazo kandi bakajya babugeza no ku bandi banyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!