Iburasirazuba: Bihaye ukwezi kumwe bagakemura ibibazo byose by’abaturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwihaye ukwezi kumwe ko gukemura ibibazo byose bifitwe n’abaturage bitarindiriye ko bizakemurwa n’Umukuru w’Igihugu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga ubwo hatangizwaga ukwezi ko gukemura ibibazo by’abaturage, igikorwa cyahereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko uku kwezi kw’ibisubizo ari gahunda yashyizweho kubera ibibazo byinshi babonaga bifitwe n’abaturage.

Yagize ati “Nyuma yo kubona ko hari ibibazo byinshi cyane aho twajyaga tugenda mu nteko z’abaturage, twaravuze tuti reka dufate ukwezi ibindi twakoraga tube tubiretse tujye mu baturage, twicarane nabo ahari ibibazo hose muri iki gihe cy’ukwezi tuzabe twarangije ibibazo byose by’akarengane.”

Yakomeje agira ati “ Turashaka ko dufatanya n’abaturage tugakemura ibibazo byose biri mu bushobozi bwacu, ibibazo byose byakemurwa n’abayobozi b’akarere, umurenge, intara byose tugomba kubikemura, ibibazo tuzasanga birenze ubushobozi bwacu tuzabikurikirana tubishyikirize inzego bishinzwe kuko ntabwo twifuza ko umuturage yongera gusiragira kubera ikibazo runaka cyagakemuwe nacu.”

Guverineri Mufulukye yavuze ko muri uku kwezi kw’ibisubizo bazakoresha uburyo bwihariye butandukanye n’ubwo bajyaga bakoresha.

Yavuze ko hejuru yo kumanuka nk’abayobozi bakegera abaturage, banashyizeho komite zihariye zigomba gukurikirana ibibazo by’abaturage kugeza uko kwezi kurangiye.

Bamwe mu baturage bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kizatuma batongera gusiragira mu buyobozi igihe kinini.

Sekagabo John yavuze ko ubusanzwe umuturage iyo umuturage amaze igihe yirukanka ku bibazo afite bituma atabona umwanya wo kwiteza imbere.

Ati “ Iyo ufite ikibazo nka hano mu giturage usiragira mu buyobozi igihe kinini bigatuma n’ibyo wakoraga bitunze abana bawe bipfa, rero ubwo abayobozi bagiye kujya batwisangira mu midugudu turizera ko n’ibibazo byacu bizahakemurirwa.”

Mu bibazo bikunda kugaragazwa n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba byiganje cyane cyane ku isaranganya ry’amasambu, gatanya, amakimbirane yo mu miryango, urugomo n’ibindi.

Bamwe mu baturage bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kizatuma batongera gusiragira mu buyobozi igihe kinini.
Guverineri Mufulukye yavuze ko muri uku kwezi kw’ibisubizo bazakoresha uburyo bwihariye butandukanye n’ubwo bajyaga bakoresha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza