Ibi babigaragarijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023 ubwo mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “ Terimbere Mworozi” bugamije guteza imbere ubworozi by’umwihariko hongerwa umusaruro w’amata mu bwinshi no mu bwiza.
Ku rwego rw’intara ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, ahasuwe umworozi w’icyitegererezo kugira ngo abandi borozi bamwigireho uko bazamura umukamo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko ubu bukangurambaga bwatangijwe babwitezeho gufasha aborozi kumenya bimwe mu bikorwa bakora bikabafasha kongera ubworozi, birimo ubwatsi bakwiriye guhinga, uko bagaburira inka, uko bayivura n’ibindi byinshi byabafasha mu kongera umusaruro.
Ati “Iyo ugiye kureba ubworozi buri hano buracyari hasi kandi ubundi nta gikwiriye kuba kibuze navuga ko ari nk’imyumvire no gufatanya kugira ngo twihutishe icyo gikorwa, kuko inzuri zirahari, isoko rirahari, Leta yabegereje ibikorwaremezo ndetse n’abashinzwe ubworozi barahari, abafashamyumvire kugera ku Mudugudu barahari.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu igisabwa cyane ari uko aborozi bava mu myumvire yo korora gakondo bakajya mu bworozi bwa kijyambere, ngo utarabona ibisabwa nk’inka z’umukamo cyangwa ngo iz’inyama yabasabye kwegera ababishinzwe bakabafasha kugira ngo buri wese agira uruhare mu gukora ubworozi bwa kijyambere.
Guverineri Gasana yavuze ko kuri ubu hakiri ibibazo birimo kubona intanga uko bikwiriye agaragaza ko bari guhugura abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo bigenga benshi kugira ngo bakomeze gufasha abaturage.
Aborozi basabye kwegerezwa ubwatsi n’amazi
Mirenge Desire wororera mu Kagari ka Ndama mu Mudugudu w’Akayange we yavuze ko hari byinshi Leta yabakoreye birimo amahugurwa yo kongera umusaruro ku borozi ku nka zitanga umukamo, gufata neza amazi, guhinga ubwatsi n’ibindi byinshi.
Ati “ Ikintu gisigaye kitubangamiye muri iyi minsi ni isazi y’inkurikizi niyo itubangamiye, ikindi ni amazi na aracyari ikibazo aborozi bayabonye byafasha cyane , ikindi Leta twayisaba umuti wica uburondwe kuko abarozi benshi usanga bakoresha imiti itari iy’uburondwe.”
Muto Nathan wororera mu Murenge wa Karangazi yavuze ko bagifite ikibazo cy’ubwatsi bwiza bushobora gufasha inka kubona umukamo uhagije.
Ati “ Inka nziza zikenera kurya ubwatsi bwiza zigahaga rero nibadufashe kubona ubwatsi bwiza bwo gutera kugira ngo twongere umukamo nicyo kibazo dufite kuri ubu kuko ujya kubugura ugasanga burahenze cyane.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubworozi n’ubuvuzi bw’indwara z’amatungo muri RAB, Dr Ndayisenga Fabrice, yashishikarije aborozi kujya bayifata nabo bakayitubura bakabasha kuyibikira ngo kuko abayikeneye bakiri benshi cyane kuburyo banayigurisha.
Dr Ndayisenga yavuze ko muri iki Cyumweru bazafasha aborozi hirya no hino gukemurirwa ibibazo kugira ngo bakore ubworozi neza nta bibazo bafite.
Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inka zirenga ibihumbi 500 zibarizwa mu nzuri ibihumbi 10, kuri ubu iyi Ntara ibonekamo w’amata asaga ibihumbi 200 buri munsi mu gihe bafite intego z’uko bazamura umukamo ukagera kuri litiro miliyoni 2 ku munsi mu minsi iri imbere.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!