Iburasirazuba: Abikorera basabye imbabazi zo kunanirwa gushyira mu bikorwa imishinga y’asaga miliyari 20 Frw biyemeje

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Abahagarariye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba (PSF), basabye imbabazi nyuma yo guhiga mu mwaka wa 2018 ko bagiye kubaka inzu zigezweho z’ubucuruzi muri iyi Ntara, gare, amasoko n’ibindi bikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari 20 Frw ariko bikarangira ibyo bikorwa bitagezweho.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ibiri wahurije hamwe komite z’ubuyobozi bwa PSF mu turere twose tw’Iburasirazuba ndetse na komite yo ku rwego rw’Intara.

Muri uyu mwiherero bahuguwe ku ihame ry’uburinganire, ubwuzuzanye n’imiyoborere ndetse banarebera hamwe uko ibikorwa bagombaga gukora byagenze, ibitarakozwe n’imbogamizi zabayemo.

Urugero nko mu Karere ka Bugesera hari kubakwa inzu y’ubucuruzi ndetse n’imirimo yo kuyubaka iratangira ariko igezemo hagati irahagarara, aho iyo nzu imaze kugendaho miliyoni 120 Frw, bakaba biyemeje kwaka inguzanyo ya miliyoni 200 Frw abacuruzi bakongera gukusanya n’andi mafaranga angana na 2/3 bakayirangiza.

Mu Karere ka Ngoma hari kubakwa inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 500 Frw, kuri ubu bamaze kugura ikibanza ndetse banatse icyangombwa cyo kubaka baracyashakisha ubushobozi aho kuri ubu bafite miliyoni eshanu.

Muri Kirehe bari kubaka inzu y’ubucuruzi nyuma barabihindura bahitamo kugura Guest House y’Akarere kugira ngo bayivugurure bayihindure hoteli, bagaragaje ko basabye inguzanyo ya miliyoni 400 Frw muri banki bagasabwa kubanza gushaka miliyoni 120 ubu ngo bafite miliyoni 20 n’andi miliyoni 30 bateganya kubona kuri Koperative ya COPRIKI ihinga umuceri.

Muri Kayonza, hari kubakwa inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyari 3.5 baracyumvikana n’Akarere ku kuntu kabaha ubutaka aho hakozwe igenagaciro bagasanga ibiri mu kibanza bifite agaciro ka miliyoni 290 bakaba bacyumvikana n’Akarere, bagaragaje ko kandi bamaze gukusanya miliyoni 16 harimo 11 ziri kuri konte.

Muri Rwamagana, bari kubaka isoko rigezweho rifite agaciro ka miliyari hafi 3.5 hagaragajwe ko bamaze gukusanywa miliyoni 34, bakaba baranakoze inyigo, banagaragaje ko bahuye n’imbogamizi y’indi kompanyi yabanje gukusanya inkunga ishaka kubaka isoko bikayinanira.

Muri Gatsibo hari kubakwa gare nziza igezweho kuri ubu bamaze kugura ikibanza, bafashe umwanzuro wo guha abafitemo imigabane ikibanza bakiyubakiramo inzu nziza noneho wa mugabane batanze ugakoreshwa mu gushyiramo kaburimbo muri gare no gukora neza ibindi bikorwa.

Muri Nyagatare bari kubaka inzu y’ubucuruzi igezweho hamwe n’uruganda rutunganya ibigori, bagaragaje ko babanje kubaka uruganda rutunganya ibigori aho inyubako ziri kubakwa zenda kurangira ndetse ngo banatumijeho imashini bazifashisha noneho nibarusoza ngo nibwo bazatangira kubaka iyo nzu y’ubucuruzi.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco yavuze ko basaba imbabazi kuko mu mwaka wa 2018 bari bahize ko ibi bikorwa 2020 bimwe bizaba byararangiye ibindi byenda kurangira ariko ntibikunde.

Ati “Icyatumye dusaba imbabazi ni uko hari imihigo twahize kandi duhiga ari twe bivuyemo tunywa no ku nzoga y’abahizi kandi iriya nzoga inyobwa n’uwiyemeje, ntabwo rero twabashije guhigura iriya mihigo, ariko mu by’ukuri hari ibyo twagerageje gukora aho twakabaye tugeze siho turi.”

Yavuze ko muri uyu mwiherero bafashe umwanya wo kwisubiramo no gusubira mu byo bakoze n’ibyo bagombaga gukora basanga umutima ubashinja gusaba imbabazi ubuyobozi bw’Intara bahigiyemo gukora ibi bikorwa ntibabikore.

Imbogamizi ijyanye n’imyumvire ku kwishyira hamwe iracyari ikibazo

Rubagumya Sam uhagarariye abikorera mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo kuba abacuruzi b’Iburasirazuba batarumva neza akamaro ko kwishyira hamwe ngo bahurize hamwe imbaraga, yavuze ko iki kibazo gituma batabasha guhuza imbaraga ngo bazamure ibikorwa bikomeye nkuko mu zindi ntara bigenda.

Ndungutse we yavuze ko indi mbogamizi bagize ishingiye ku kubona ibyangombwa by’ubutaka bari bemerewe n’uturere bikadindiza ibikorwa byabo, yavuze ko hari uturere tumwe na tumwe twari twabemereye ubutaka ariko ntibahite babwegurira abikorera bikababera inzitizi mu gutangira.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko nubwo ibyo biyemeje bitagezweho ariko ahenshi bagiye babitangira nibura bikageramo hagati atanga urugero kuri Nyagatare na Bugesera, ku kibazo kijyanye n’ubutaka bemerewe n’uturere yabijeje ubufasha.

Ati “Ibirebana n’ubutaka tugomba gufatanya nabo tukamenya neza ikibazo nyirizina icyo aricyo kuko hari benshi bagiye babikora kandi byaratunganye, abagiye bahura nizo nzitizi nibo twavuze ko tugiye kuganira nabo tukabafasha ariko bagomba no kutwereka ko bashyize hamwe ubushobozi bw’amafaranga ku buryo biteguye gutangira biriya bikorwa, iyo tutabibona bidutera impungenge.”

Nubwo hari byinshi batarageraho bashimiwe kubufatanye bagaragaje mu kurwanya COVID-19 mu bacuruzi, kurimbisha imijyi n’udusantere amakaro bigatuma hasa neza ndetse no kuvugurura za gare hirya no hino mu turere.

Aya mahugurwa yakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19
Bamwe mu bayobozi ba PSF bakurikiye amahugurwa
Guverineri Mufulukye yemereye abikorera kubafasha kubona ibibanza bemerewe n'uturere ariko ngo bakabanza kwerekana ubushake bw'uko bazahita babyubakamo
Inzu iri kubakwa i Bugesera yari imaze igihe kinini yaradindiye biyemeje kwaka inguzanyo muri banki bakayirangiza
Isoko ryari kubakwa i Rwamagana bamaze gukusanya miliyoni 34 mu gihe basabwa miliyari 3.5 Frw
Ndungutse Jean Bosco uyobora PSF Iburasirazuba yavuze ko bagiye bagira imbogamizi zitandukanye zigatuma badahigura ibyo bari biyemeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .