00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abikorera basabwe kubyaza umusaruro ibihugu baturanye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 September 2022 saa 07:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera , PSF, bwasabye abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba gukoresha neza amahirwe bafite yo guturana n’ibihugu bitatu binyuze mu kongera ibikorwaremezo byinshi ku mipaka.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2022, ubwo abayobozi mu rugaga rw’abikorera muri iyi Ntara baganiraaga n’abayobozi barwo ku rwego rw’Igihugu ku mahirwe ahari bashoramo imari.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’amatora y’abayobozi ba PSF ku rwego rw’Intara, aho Nkurunziza Jean de Dieu yatorewe kuyobora PSF ku rwego rw’Intara, Umuyobozi wungirije hatorwa Ambasaderi Kayonga George William, bakaba basimbuye Mutarikanwa Jean Paul wari usanzwe muri izi nshingano utakiboneka kubera impamvu z’akazi.

Nyuma y’amatora abikorera beretswe amahirwe ari muri iyi Ntara bashoramo imari basabwa kongera ibikorwaremezo no kubyaza umusaruro imipaka bafite.

Umuyobozi wa PSF, Bafakulera Robert, yasabye abayobozi batowe ndetse n’abikorera kongera imbaraga mu kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo guturana n’ibihugu bitatu kandi ngo byinshi bakenera bikaba bituruka mu mijyi iri kure kurenza uko babikura mu Rwanda.

Ati “ Intara y’Iburasirazuba ituranye n’ibihugu bitatu birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi rero ni amahirwe akomeye guturana n’ibi bihugu, turabasa rero ko babyaza ayo mahirwe umusaruro, nko ku mupaka wa Rusumo hubatswe isoko mpuzamipaka bakwiriye rero kurikoresha ku buryo ricuruzanya cyane n’abo hakurya.”

Bafakulera yakomeje abwira abikorera ko ibice byinshi bituranye n’u Rwanda usanga inganda ziri kure yabo ku buryo ngo abikorera babegereje inganda bahahira mu Rwanda.

Ati “ Ibihugu duturanye inganda zabo ziri kure cyane turasaba abikorera rero gukoresha neza ayo mahirwe bakegereza inganda ku mipaka ku buryo ibicuruzwa byinshi ibyo bihugu bakoresha by’aba ari ibyabo.”

Nkurunziza Jean de Dieu watorewe kuyobora PSF ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, yavuze ko kuri ubu icyihutirwa cyane bagiye gushyiramo imbaraga ari ugushishikariza abikorera kubyaza umusaruro imipaka y’ibihugu bituranye n’iyi Ntara.

Yagize ati “ Tugiye kuba hafi bagenzi bacu dukoreshe neza amahirwe dufite ku buryo twubaka inganda hafi y’imipaka tukanashishikariza abikorera kubaka inganda nyinshi zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.”

Ndungutse Jean Bosco uhagarariye abikorera mu Karere ka Kirehe, yavuze ko kuri ubu bafite gahunda yo gusura ibice bya Tanzania bihana imbibi n’u Rwanda kugira ngo bashishikarize abikorera baho kugana isoko mpuzamipaka rya Kirehe ryarashywe mu minsi ishize.

Abayobozi batandukanye baganiriza abikorera bo mu ntara y'Iburasirazuba ku mahirwe bafite
Abikorera basabwe kubyaza umusaruro ibihugu baturanye
Nkurunziza Jean de Dieu watorewe kuyobora PSF ku rwego rw’intara y'Iburasirazuba yijeje ko bagiye kubaka inganda mu bice byegereye ibihugu bituranye n'u Rwanda
Umuyobozi wa PSF ku rwego rw'igihugu, Robert Bafakulera yasabye abikorera kubyaza umusaruro ibihugu bituranye n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .