00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abikorera bahuguwe ku kwirinda ibyaha byifashisha ikoranabuhanga

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 09:31
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umutekano w’Ikoranabuhanga, NCSA, cyeretse abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba uko barwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga birimo n’ibikunze kubahombya.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, ubwo NCSA yahuguraga abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba ku kuntu barwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga hagamijwe kugira umutekano mu byabo.

NCSA yagaragarije abikorera bimwe mu byaha bikunze gukorwa birimo kwiba amafaranga kuri Mobile Money. Gukoresha telefone y’undi mu gukora ibyaha bitandukanye n’ibindi byaha byinshi bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe gushyiraho imirongo ngenderwaho muri NCSA, Ghislaine Kayigi, yavuze ko bahuje abagize Urugaga rw’abikorera kugira ngo bafatanye nabo kwibukiranya uko bakwirinda ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Ikoranabuhanga rituma tugera kuri serivisi mu buryo bworoshye ariko uko rigenda ritera imbere ni nako hari abarikoresha kugira ngo bagirire nabi abandi, hari abatekamitwe bagiye bafatwa aho bakoresha uburyo butandukanye bagamije kwiba, kugirira nabi abandi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko ibyaha by’ikoranabuhanga byakwirindwa buri wese abanje gushishoza ndetse akanabirinda abana be.

Ati “Dukwiriye kumenya uko turinda abana bacu ibi bintu by’ikoranabuhanga, ushobora kuvuga ngo njye ntacyo nkora ariko ukisanga ubuzima bwawe ubushyize hanze utabizi, buri wese ashobora kugwa muri uyu mutego niyo mpamvu twese dukwiriye kwirinda gupfa kurekura amakuru yacu.”

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hubert we yagaragaje uburyo telefone ya buri wese ishobora gukoreshwa mu byaha by’ikoranabuhanga umuntu akisanga atawe muri yombi.

Ati “Umuntu amenye umubare w’ibanga ukoresha, akagucunga wenda uyishyize ku muriro usohotseho gato ashobora kufata ya telefone akayikoresha ibyaha runaka mukanya gato ugahita utabwa muri yombi ugafungwa uzize ku kuba baramenye umubare w’ibanga wawe, rero twirinde aho turi hose kuko ni ibyaha bishoboka cyane.”

Abikorera biyemeje gutanga umusanzu

Bamwe mu bagize Urugaga rw’abikorera biyemeje gusobanurira bagenzi babo ibijyanye n’amakuru bamenye ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, basaba Leta kongera amahugurwa menshi ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Nshimiyimana Eryna waturutse mu Murenge wa Gahini, yavuze ko bimwe mu byaha by’ikoranabuhanga akunze guhura nabyo birimo abantu baba bamwaka amafaranga kuri Mobile Money, asaba leta kongera amahugurwa nk’aya ku bantu bose.

Ati “Amahugurwa nk’aya agiye ahoraho yadufasha cyane, ikindi uku baduhuguye natwe tugiye duhugura abandi byafasha abaturage benshi.”

Cyitatire Iradukunda we yagize ati “ Namenye ko abajura ku ikoranabuhanga batarindira kuba abantu baryize cyane ahubwo na wa muntu wamenye umubare wawe w’ibanga ashobora kugukorera ibintu bibi, ubu rero ngiye kujya mfata neza ibintu byanjye, namenye ko umubare w’ibanga nkwiriye kuwufata neza nkawumenya njyenyine.”

NCSA yagiriye inama abaturage yo kwirinda gusangiza abandi bantu amakuru ajyana n’umubare wabo w’ibanga, kurinda ibikoresho byabo birimo telefone, mudasobwa, yabasabye akandi kujya bakurikirana abana babo uburyo bakoresho ikoranabuhanga.

Ghislaine Kayigi ukora muri NCSA yasabye abikorera kuba maso ku gukoresha ikoranabuhanga
Nsabimana Alphonse uyobora Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB muri Kayonza yasabye ko amahugurwa nk'aya yagezwa ku baturage bose
Nshimiyimana Eryna yavuze ko amahugurwa nk'aya Leta ikwiriye kujya iyakora kenshi ku buryo abaturage basobanukirwa ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga
Paul Mutabazi yatanze ikiganiro ku kuntu wakwirinda ibitero by'ikoranabuhanga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahibamana Jeanne yasabye abikorera kugenza uko abana babo bakoresha ikoranabuhanga
Umukozi wa PSF, Parirwa Didace yavuze ko aya mahugurwa yari akenewe mu bikorera
Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutaro Hubert yavuze ko nta muntu ukwiriye kwizera undi ku buryo amuha umubare w'ibanga
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .