Iburasirazuba: Abikorera bagaragaje ibyadindije ishoramari rya miliyari zisaga 20 Frw biyemeje

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Nyakanga 2019 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ko bakomeje kugorwa no gukorera hamwe, gutinya gushora imari mu bikorwa biremereye n’ibindi bikomeje kudindiza imishinga bari biyemeje ifite agaciro karenga miliyari 20 Frw.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, Urugaga rw’abikorera mu Burasirazuba rwatangaje ko rugiye gushora arenga miliyari 20 Frw mu kubaka inzu z’ubucuruzi zigezweho mu turere twose tw’iyi Ntara, nyuma yo kubona ko ibikorwa byinshi bikorwa na leta, ugasanga uruhare rw’abikorera mu bikorwa birimo amahoteli n’amagorofa manini rukomeje kuba ruto.

Bavugaga ko nibura mu myaka iri hagati y’itatu n’ine ibyo bikorwa bizaba byarangije kubakwa, none imyaka igiye gushira ari ibiri mu mafaranga arenga miliyari 20 Frw biyemeje bataranakusanya na miliyari imwe, nk’uko babyerekanye kuri uyu wa Gatanu.

Mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’abayobozi b’urugaga rw’abikorera (PSF), bagaragaje aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje, ariko igikorwa cyaranzwe no kwerekana imbogamizi zirimo gutinya gushora imari kw’abikorera, kutagira abakurikirana ibyo bikorwa n’ibindi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko kudindira kw’ibi bikorwa byatewe nuko abikorera bagitinya gushora imari muri ibi bikorwa.

Ati “Imyumvire yo kwishyira hamwe ntabwo iragera ku rwego rushimishije, twihaye gukora imishinga minini isaba n’inyigo nini, izo nyigo rero zanafashe umwanya munini ku buryo dusanga ziri mu byatumye dutinda ariko ubu biri kugera ku musozo.”

“Ikindi cyatumye bitinda ni ukudashyira hamwe no gutinya gushora kw’abikorera, mu by’ukuri ikibazo kirahari cyo kudashyira hamwe cyane nk’uko bikwiriye, gusa uko iminsi igenda ishira babiduhugurira niko bigenda bijya kumurongo.”

Yavavuze ko ukudashyira kugaragarira mu kuba buri wese aba avuga ati “mfite ibyo nkora ndumva ntacyo bintwaye ntabwo ari ngombwa gushyira hamwe na kanaka, undi ati mfite urutoki rwanjye singombwa ko mvanga na kanaka ariko uko iminsi ishira baragenda babyumva.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku myaka bari bihaye yo kubaka ibi bikorwa by’ubucuruzi haziyongeraho indi ibiri bitewe n’idindira ryagiye riba mu turere tumwe na tumwe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu, Bapfakurera Robert, yashimiye abikorera ku ntambwe bateye yo gushyira ibikorwa by’ubucuruzi muri buri Karere, gusa abasaba kongera imbaraga mu kubishyira mu bikorwa.

Yabagiriye inama yo gushyiraho abantu bahembwa bashinzwe gukurikirana uko ibikorwa bigenda, abikorera bo bakabagenzura.

Yasabye kandi abayobozi b’urugaga rw’abikorera kwereka abikorera inyungu bazakura mu gushora imari yabo muri ibyo bikorwa, kuko aribwo bazarekura amafaranga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abikorera gutinyuka bagashora imari kuko bashyigikiwe cyane, ababwira ko kuva ku rwego rw’igihugu kumanuka ku zindi nzego biteguye kubafasha mu byo bateganya byose.

Ati “Twebwe turi hano kugira ngo tubafashe ariko ntabwo tuzabatekerereza kuko ntabwo turi abacuruzi, nidutangira kubatekerereza nk’abayobozi tuzabyica, mwebwe nimutekereze nk’abacuruzi ahubwo mudusabe kubashyigikira, ibyo turi tayari kubikora ariko namwe mureke gutinya gushora kuko murashyigikiwe kuva ku rwego rw’igihugu.”

Mu bikorwa biteganyijwe kubakwa n’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba harimo gare, inzu z’ubucuruzi zigezweho ndetse n’amahoteli.

Abikorera b'Iburasirazuba bagaragaje inzitizi zikomeje kubadindiza
Guverineri Mufulukye yasabye abikorera gukora uko bashoboye kose, abizeza ko Leta izabashyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza