Iburasirazuba: Abayobozi b’amashuri basinye imihigo yo gukumira abasambanya abana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba, basinye imihigo yo kurengera abana cyane cyane kubarinda guterwa inda no kubarinda kuva mu ishuri, bakabaha uburezi bufite ireme.

Muri iyi ntara kimwe n’ahandi havugwa bamwe mu barimu batera inda abanyeshuri bigisha, urugero ni umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Akayange giherereye mu Karere ka Nyagatare watawe muri yombi nyuma yo gusanganwa umwana w’umukobwa yigishaga, bamaranye iminsi ibiri.

Uretse uyu kandi muri aka Karere haranavugwa undi mwarimu wabyaranye n’umukobwa yigishaga akitwaza ko uwo mukobwa arengeje imyaka y’ubukure, ubuyobozi bugasanga ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa ku muntu w’umurezi.

Imihiho basinye irimo ibice bitatu, igice cya mbere gikubiyemo ibijyanye n’ireme ry’uburezi, igice cya kabiri cyo gikubiyemo ibijyanye no kurengera umwana naho igice cya gatatu kirimo gufata neza umutungo n’ibikoresho by’ishuri.

Padiri Anicet Ndazigaruye uyobora urwunge rw’amashuri rwa Kabare ruherereye mu Karere ka Ngoma, avuga ko bibabaje kuba umurezi ari we wangiza umwana, agasanga guhiga bizagira kinini bifasha mu gihe ubuyobozi bwabikurikirana neza.

Ati “Twumva umuti wafatwa ari uko abayobozi b’amashuri ndetse n’ababyeyi b’abana bose bakwiye kwicara hamwe bakegera abarezi, bakabibutsa inshingano bafite ikomeye, umurezi burya si umuntu ujya imbere y’umwana agiye kwigisha ahubwo mbere na mbere agomba gutanga uwo ari we n’icyo ari cyo, agomba kuba rero ari mwiza kandi agatoza abana indangagaciro.”

Padiri Ndazigaruye avuga ko n’abana bakwiriye kongera kwibutswa indangagaciro kuko ngo hari igihe usanga biruka inyuma y’abo barezi, kuko babatezeho amanota n’ibindi bintu runaka.

Undi muyobozi w’ikigo witwa Ishimwe Joseph yagize ati “ Kiriya ni ikibazo gikomeye kuko niba uri umurezi ugahangara gufata umwana urera ni ikibazo gikomeye cyane, igikwiriye gukorwa ni uko abarezi bajya batangwaho amakuru, ababyeyi bafite amakuru bakayatangira ku gihe ubundi uwo muyobozi agakurikiranwa hakiri kare.”

Fureri Camille Rudasingwa uyobora urwunge rw’amashuri rwa St Aloys i Rwamagana, we yavuze ko abarezi n’abayobozi basambanya abana akenshi usanga baba babuze indangagaciro y’ubumuntu no kumenya Imana.

Yavuze ko ubundi umurezi yakagombye kwiyubaha kugira ngo n’abana ayobora cyangwa yigisha bamubonemo nk’umubyeyi.

Ku kijyanye no kubasinyisha amasezerano, asanga bizabahwitura mu gutangira amakuru ku gihe no kurushaho gukurikirana neza abana bashinzwe.

Ati “Umuyobozi w’ishuri bazajya basanga hari umwana wasambanyijwe ku kigo cye ntatange amakuru kandi yarabisinyiye nawe azajye akurikiranwa.”

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, ushinzwe ireme ry’uburezi, Kageruka Benjamin, agaragaza ko ikibazo cy’abarimu batera abangavu inda gikwiriye kugerekwa ku bayobozi b’amashuri ngo kuko aho bagisanze hose basangaga umuyobozi w’ikigo atarigeze agitanga muri raporo.

Ati “Ikibazo aho tugishakira ntabwo ariho kiri, ikibazo kiri ku bayobozi b’ibigo by’amashuri, nta na rimwe turabona umuyobozi w’ikigo atanga raporo yuko hari umwarimu wasambanyije umwana, ahubwo bimenyekana ari uko hagiyeyo RIB cyangwa ubugenzuzi, bivuze ngo bimenyekanye hakiri kare bigakurikiranwa byakwirindwa.”

Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura avuga ko gusinya iyi mihigo ari ingenzi cyane kuko bizazamura imyigire n’imyigishirize, ireme ry’uburezi ndetse abarezi bakazarushaho kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Ikindi ngo bizafasha mu gukurikirana ibikoresho ikigo gihabwa birimo nk’ibitabo imashini n’ibindi.

Iyi mihigo ije nyuma yuko muri iyi ntara iyoboye izindi mu kugira abangavu benshi batewe inda. Imibare yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko mu turere dutanu twa mbere mu gihugu tune ari utwo muri iyi ntara turimo Nyagatare, Gatsibo, Kirehe na Bugesera.

Uretse abaterwa inda, n’imibare y’abana bataye ishuri igaragaza ko muri iyi ntara hakiri imibare myinshi y’abana bataye ishuri.

Iyi mihigo yanasinyishijwe abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’amadini n’amatorero, abacuruzi n’abandi bafite aho bahurira n’abana.

Abayobozi b'amashuri basinya imihigo
Fureri Rudasingwa Camille avuga ko umwarimu n'umuyobozi w'ikigo bakwiye kwitwararika imbere y'abana kuko baba bameze nk'ababyeyi babo
Iyi mihigo abayobozi b'ibigo bayisinyanye n'abayobozi b'uturere
Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri REB, Kageruka Benjamin avuga ko aho basanze ikibazo cy'abarimu batera abanyeshuri inda usanga nta raporo abayobozi b'ikigo baba barabakoreye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza