00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburasirazuba: Abaturage bemerewe kujya bahira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 November 2024 saa 07:07
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda [RDF] zatangije gahunda yo gufasha aborozi bo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare kubona ubwatsi bw’amatungo yabo, aho zabemereye kwinjira mu Kigo cya gisirikare cya Gabiro kugira ngo bahire nyuma yo kububura hanze kubera izuba ryinshi.

Ibi bibabye mu rwego rwo kugira ngo umusaruro w’amata ukomeze uboneke nk’ibisanzwe.

RDF yatangaje ko yagennye igihe iki gikorwa kizajya gikorerwa, n’inzira zizajya zifashishwa mu kwinjira cyangwa gusohoka mu kigo, ku buryo bizafasha aborozi gukusanya ubwatsi mu buryo buboneye nta yindi mirimo ibangamiwe nk’imyitozo y’ingabo n’ibindi.

Aborozi bo mu Murenge wa Munini, Akagari ka Gikobwa bashimiye RDF kubera ubu bufasha yabahaye.

RDF iri gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kugira ngo iki gikorwa gikurikiranwe kandi kigende neza.

Buri karere gafite inzira zashyizweho zo kwinjira no gusohoka mu Kigo cya Gabiro.

Akarere ka Gatsibo kashyiriweho inzira eshatu, zirimo Munini/Gikobwa, Munini/Nyamwiza, na Nyamatete; aka Nyagatare ko gashyirwaho inzira ebyiri za Shimwa Paul na Zubarirashe; mu gihe Akarere ka Kayonza kahawe inzira za Mutumba na Gakoma.

Abaturage bashyiriweho uburyo bazajya bahira bitabangamiye ibindi bikorwa
Hari amasaha yagenwe ibi bikorwa bizajya bibera
RDF yakoze iki gikorwa kugira ngo umusaruro w’amata ukomeze uboneke nk'ibisanzwe
Buri karere kashyiriweho inzira abagatuye bazajya banyuramo binjira mu Kigo cya Gabiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .